RFL
Kigali

Eng Kibuza yahuje imbaraga na Kamanzi bakora indirimbo iri mu njyana y’urusengo-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2020 17:53
0


Abahanzi Eng Kibuza na Kamanzi bahuje imbaraga basohora indirimbo nshya bise “Mukarage umubyimba” iri mu njyana y’urusengo imenyerewe cyane i Musanze na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.



Iyi ndirimbo yari imaze imyaka ine muri studio. Uretse kuba ikoze mu njyana y’urusengo inumvikanamo ibikoresho gakondo byo mu muco Nyarwanda. Ifite iminota 04 n’amasegonda 14’. Injyana y'urusengo icuranze mu buryo bwumvikana nk'iyo umuntu ahuha mu icupa.

Eng Kibuza yavuze ko we na Kamanzi bahurije ku kuririmba ko gushyira hamwe, urukundo n’umuhate ari byo bituma umuntu abaho anezerewe. 

Amajwi (Audio) yayo yakorewe muri Level 9 ya Jimmy Pro mu gihe amashusho nayo ari gukorwa. Iyi ndirimbo yumvikana amajwi y'abagize Itorero Intabaza Groupe bafashije Eng Kibuza na Kamanzi kunoza neza imiririmbire.

Kamanzi asanzwe ari umuhanzi mu njyana gakondo ubimazemo imyaka irenga 10. Ni umubyinnyi kandi mu itorero ryitwa “Ishongore z’Urukaka.”   

Naho Eng Kibuza yari aherutse gusohora indirimbo “Kigali mu rukiko” yaje ikurikira izindi nka “Umunyamahirwe”, “Nyandika mu gitabo”, “Umwali ukwiye” n’izindi.

Eng Kibuza na Kamanzi bahuje imbaraga bakorana indirimbo bise "Mukarage Umubyimba"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "MUKARAGE UMUBYIMBA" YA ENG KIBUZA NA KAMANZI









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND