Ndayishimiye Célestin ukina ku ruhande rw’ibumoso mu bwugarizi, wakiniraga ikipe ya Police FC, yerekeje muri Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yuko Police FC iguze Rutanga bakina ku mwanya umwe kandi hakiri na Muvandimwe wamwicaje muri uyu mwaka w’imikino.
Celestin
yari amaze imyaka ine akinira Police FC nyuma yo kuyigeramo avuye muri Mukura
Victory Sports yo mu karere ka Huye.
Mu
gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo amakuru yasakaye hose ko myugariro Ndayishimiye atakiri umukinnyi wa
Police Fc ahubwo yamaze no gushyira umukono
ku masezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwa muri Sunrise FC y’i Nyagatare.
Uyu
musore w’imyaka 24 byavuzwe ko ashobora gusohoka muri police FC mu kwezi
gushize kwa Gicurasi, ubwo iyi kipe yasinyishaga Eric Rutanga ukina ku mwanya
umwe n’uyu mukinnyi kuko uko byagaragariraga amaso ni uko nta mwanya wo gukina
yari kuzabona iyo ahaguma.
Ndayishimiye
wazamukiye mu Isonga FC nyuma yo kuva mu Gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka
17 cyabereye muri Mexique mu 2011, ahava ajya muri Kiyovu Sports, yanyuze muri
Mukura Victory Sports ahava ajya muri Police FC, naho akaba ahavuye yerekeza
muri Sunrise FC.
Ubwo
yakinaga muri ukura Victory Sports, Celestin yahamagawe mu ikipe y’Igihugu
nkuru yakinnye CHAN 2016.
Muri
uyu mwaka w’imikino wasojwe imburagihe kubera Coronavirus, ntabwo Celestin
yabonye umwanya uhagije wo gukina, dore ko Muvandimwe JMV bakina ku mwanya umwe
ariwe wakinnye igihe kinini cyane.
TANGA IGITECYEREZO