RFL
Kigali

Rutahizamu Antoine Dominique yongereye amasezerano y’imyaka 3 muri Police FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/06/2020 9:21
0


Ndayishimiye Antoine Dominique umaze imyaka ine mu busatirizi bw’ikipe y’igipolisi cy’u Rwanda ‘Police FC’ yamaze kongera amasezerano y’imyaka itatu iri imbere nyuma yo gutanga umusaruro wanyuze ubuyobozi bw’iyi kipe mu gihe ayimazemo.



Mu myaka ine Domnique amaze muri Polce FC yayitsindiye ibitego 42, bivuze ko impuzandengo igaragaza ko byibura buri mwaka atsinda ibitego biri hejuru y’icumi (10).

Mu mwaka we wa mbere muri Police FC Dominique yatsinze ibitego 10, mu mwaka wa kabiri yatsinze ibitego 12, mu mwaka wa Gatatu yatsinze ibitego 13 mu gihe mu mwaka ushize utarakinwe imikino yose yari amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 23.

Mu rwego rwo kugera ku ntego zo kwegukana igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino, ikipe ya Police FC ikomeje gusinyisha  abakinnyi bashya no kongerera amasezerano abahasanzwe bayasoje.

Mu minsi ishize ni bwo iyi kipe yasinyishije abarimo Twizerimana Martin Fabrice wavuye muri Kiyovu Sports, Iradukunda Eric Radu na Rutanga Eric bakiniraga ikipe ya Rayon Sports.

Iyi kipe kugeza ubu yamaze kongera amasezerano ya rutahizamu wayo Ndayishimiye Antoine Dominique, umukinnyi umaze imyaka ine muri iyi kipe, akaba yasinye andi masezerano y’imyaka itatu agomba kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2022/2023.

Police FC kandi ikaba itarava ku isoko ry’abakinnyi aho igishaka n’abandi n’ubwo Ngendahimana Eric wari uyimazemo imyaka itandatu yamaze kuyisohokamo yerekeza muri Kiyovu Sports.


Ndayishimiye Antone Dominique yongereye amasezerano y'imyaka itatu muri Police FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND