Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze kwandikira Kiyovu SC buyitangariza ko umunyezamu Kimenyi Yves akiri umukinnyi wayo ugifitiye Rayon Sports amasezerano n'ubwo bo bamwerekanye nk’umukinnyi wabo mushya bamaze gusinyisha imyaka ibiri.
Byose
bikubiye mu ibaruwa yasinyweho na CEO w’iyi kipe Itangishaka Bernard
King, aho yandikiwe Perezida wa Kiyovu
SC kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kamena 2020. Muri iyi baruwa Rayon Sports
yabwiye ikipe ya Kiyovu ko yaguze umunyezamu Kimenyi mu buryo budakurikije
amategeko.
Iyo
baruwa iragira iti" Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubamenyeshe ko
twatunguwe no kubona mu binyamakuru, umwe mu babahagarariye asinya kontaro
y’akazi n’umukinnyi wacu Kimenyi Yves kandi kugeza muri iki gihe agifite
amasezerano ya Rayon Sports kandi hakaba nta buryo bwo kuvugana hagati yacu
namwe bwabayeho musaba uwo mukinnyi ngo twige niba twamubaha cyangwa
ntitumurekure.
Tugendeye
ko nta rupapuro rumurekura yahawe, tunagendeye ku ibaruwa ya FIFA
yashyikirijwe amakipe binyuze muri FERWAFA tariki 19/ 4/2020, ari nayo yari ikubiyemo
uburyo amakipe yasoza neza amakontaro y’abakozi bayo harimo n’abakinnyi muri
iki gihe cy’iyorezo cya Covid-19, turabamenyesha ko niba mushaka uwo mukinnyi,
mwari mukwiriye kubaha nibura ibikubiye mu mabwiriza y’igurwa ry’abakinnyi
batarasoza amasezerano y’umurimo".
Ibaruwa
isozwa, ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko butegereje igisubizo cyiza
giturutse ku ikipe ya Kiyovu SC.
Tariki
ya 26 Gicurasi 2020 ni bwo Kimenyi Yves yasinyiye Kiyovu Sports ku masezerano
y’imyaka ibiri, bivugwa ko yahawe akayabo ka Miliyoni 16 Frws, akazajya ahembwa
ibihumbi 800 Frws buri kwezi.
Uretse
kuba umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yamenyekanye cyane
akinira APR FC, aho yatwaranye ibikombe nayo ariko nyuma ayisohokamo nabi
imwirukanye yerekeza muri Rayon Sports, nayo adatinzemo kuko yayikiniye umwaka
umwe gusa kuri ubu akaba abarizwa muri
Kiyovu Sports aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Ibaruwa yandikiwe Perezida wa Kiyovu Sports
TANGA IGITECYEREZO