RFL
Kigali

Rubavu: Hatangiye kubakwa ibyumba by’amashuri 1124, ubwiherero 1608 n’ibigo bishya 24 -AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:2/06/2020 17:39
0


Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu buri kumwe n'ubw'inzego z'umutekano batangije imirimo yo kubaka ibyumba by'amashuri 1124 ndetse n’ubwiherero 1608 hirya no hino mu Mirenge birimo n'ibigo bishya 24 byitezweho kuzamura ireme ry’uburezi binyuze mu kugabanya ubucucike mu byumba by’amashuri ndetse no korohereza abanyeshuri igendo ndende.



Ibi byumba byose birubakwa mu ngengo y'imari y'umwaka utaha wa 2020-2021 kimwe n’ibindi byubatswe mu mwaka wa 2019-2020 bigomba kuba byamaze kuzura mbere ya Nzeri 2020 kugira ngo bizahite byigirwamo amashuri agitangira.

Atangiza iki gikorwa mu murenge wa Bugeshi ku rwunge rw’amashuri rwa Mutovu, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu HABYARIMANA Gilbert yasabye abitabiriye iki gikorwa kugishyiramo imbaraga kugira ngo aya mashuri azuzure ku gihe buri wese abigizemo uruhare haba mu guhereza ndetse no kubaka ku ruhande rw’abafundi bishakamo ibisubizo.

Yagize ati:’’Aya mashuri ni ay’abana bacu kandi namwe murabibona ko yari akenewe. Ni ngombwa rero ko buri wese uko ashoboye yitanga haba mu gutunda amabuye, gutunganya ikibanza, guhereza ndetse no gutanga umusanzu wo kubaka ku ruhande rw’abafundi kugira ngo hatazagira akanya na gato kaducika ukazasanga abana batangiye atari yuzura ngo ahite abyazwa umusaruro.’’

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert

Uretse kubashishikariza kugira uruhare mu kwihutisha izi nyubako z’amashuri, umuyobozi w’Akarere yanaboneyeho gusaba abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirusi ndetse no kubumbatira umutekano kuko ari wo iterambere ryose rigomba gukomeza gushingiraho.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Mutovu, Ngendahayo Etienne yavuze ko ibyumba 8 bigiye kubakwa kuri iri shuri bizabafasha kugabanya ubucucike bwabangamiraga abanyeshuri ndetse ntibunatume umwarimu abasha kwigisha neza.

Ati “Hano wasangaga Umwarimu mu ishuri yigisha abanyeshuri barenga 60 mu cyumba kimwe, ibi byumba ni byuzura bizadufasha kuko wenda bazajya biga ari nka 40 mu cyumba bityo abana bisanzure babashe no gufata amasomo neza.”

Umubyeyi wo mu murenge wa Bugeshi, Nyirabuyore Espérance, yashimye icyo gikorwa avuga ko kigamije gushyigikira abana babo kugira ngo bige neza.

Yagize ati: "Ntabwo byabaga byoroheye abana bacu ndetse n’abarezi babo gukurikirana neza amasomo mu gihe babaga babyiganira mu ishuri rimwe, batubwiye ko ibi byumba nibyuzura bazaba bakwiriye neza mbese bakajya biga bisanzuye. Twizeye ko bizazana impinduka mu mitsindire yabo.

Mu rwego rwo kuzamura ireme ry'uburezi hagabanywa ubucucike mu byumba by'amashuri mu karere ka Rubavu muri uyu mwaka wa 2019-2020 hubatswe ibyumba by'amashuri 122 n'ubwiherero 144 harimo 45 byubatswe ku ngengo y'imari isanzwe ya Leta harimo inyubako ebyiri zigeretse ku ishuri ribanza rya Rubavu ya II ndetse no kuri GS Nyagasozi zatekerejwe muri cyerekezo cyo kurushaho kunoza I mikoreshereze y'ubutaka abantu bubaka bajya hejuru.


Kugeza ubu izi nyubako z'amashuri zigeze kuri 100%. Hari Kandi ibyumba 77(Harimo G+1 ebyiri kuri CS Kivumu na CS Kabirizi) n'ubwiherero 96 byubakwa ku nguzanyo ya Banki y'Isi. Bigeze kuri 42%.

Mu byumba 1124 byatangiye kubakwa byo mu ngenyo y’imari y’umwaka utaha wa 2020-2021 birimo ibigo 24 bishya bizubakwa mu rwego rwo kunganira ibyari bihasanzwe hagabanywa ingendo ndende abana bakoraga muri imwe mu mirenge ndetse n’ubucucike kuri bimwe mu bigo.

Nk’uko kandi biteganijwe ko amashuri azatangira muri Nzeri 2020, ibi bigo ndetse n’ibi byumba by’amashuri bigomba kuzaba byamaze kuzura ku buryo bizahita byigirwamo.

 ANDI MAFOTO 

Abaturage bibukijwe ko ibi byumba by'amashuri byubatswe ari bo bifitiye akamaro bityo ko bagomba kwishakamo ibisubizo nk'Abanyarwanda bikuzura babigizemo uruhare


Abaturage ba Rubavu bagize uruhare mu iyubakwa ry'ibi byumba by'amashuri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND