Abakinnyi batandukanye bakinira ikipe ya Paris Saint- Germian yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa barimo na kizigenza Kylian Mbappé batanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda muri ibi bihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva
ku wa 7 Mata 2020, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka
ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane
zisaga miliyoni mu mezi atatu.
Ikipe
ya Paris Saint-Germain isanzwe ifitanye imikoranire n’u Rwanda muri gahunda yo
kwamamaza ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ ihagarariwe n’abakinnyi barindwi barimo
na rutahizamu rurangiranwa Kylian Mbappé
batanze ubutumwa bw’ihumure muri ibi bihe.
Ubu
butumwa bw’amashusho bufite amasegonda 40, aho aba bakinnyi bose uko ari
barindwi bagenda bakuranwa mu kuvuga amagambo yo kwifatanya n’u Rwanda anahumuriza
abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Butangirwa
n’amagambo y’Ikinyarwanda avugwa na Kylian Mbappé ati “Twibuke Twiyubaka”,
agahita yakirwa na Idrissa Gana Gueye n’abandi bagakurikira mu gihe busozwa
n’ubundi aba bakinnyi bavuga bati “Twibuke Twiyubaka” nk’amagambo agize insanganyamatsiko
y’uyu mwaka.
Guhera
mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain,
buzamara imyaka itatu bugamije kwamamaza ubukerarugendo muri gahunda ya visit
Rwanda.
Abakinnyi ba PSG bifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994
TANGA IGITECYEREZO