RFL
Kigali

Twitter yarakaje Donald Trump ahita ashyiraho itegeko riganisha ku gufunga imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:28/05/2020 23:55
0


Nyuma y'uko Twitter ikomeje kugenzura ibikorwa bya Trump, bimuteye guhita afata ingamba z'uko kuri uyu wa Kane agiye gusinya itegeko rizajya rigenga imbuga nkoranyambaga. Trump mu mugambo yuje umujinya w’umurandura nzuzi yahamije ko atezemera ko izi imbuga zigenga abantu.



Nyuma y'uko Trump ahinyujwe na Twitter ubugira kabiri ntabwo iki gikorwa cyamunyuze kuko yahise yigaragaza nk'umuntu ufite ubudahangarwa aho yatangaje ko hari itegeko agiye gusinya itegeko rigenga imbuga nkoranyambaga.

Amagambo ya Trump kuri Twitter ni ikenshi atangaza benshi aho amwe aba yuzuyemo kwishongora ndetse hari n'ayo benshi batangarira bakavuga ko atagakwiye kuvugwa n’umuntu uri mu mwanya nk'uwo arimo.  

Trump ati ”This will be a Big Day for Social Media and FAIRNESS!” Aya magambo Trump yayatangaje ashaka kugaragaza ibigiye kuba, aha akaba yavugaga ko agiye kwibasira imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, Facebook, Google… kuko ziri kurenga iyobora.

Ikiri kwibazwa na benshi ni ibizaba bikubiye muri iri tegeko, aho benshi babifitiye amatsiko ndetse ntibirasobanuka uburyo bw’ubugenzuzi azakoresha mu gihe nta mategeko abigenga yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko.

Ese Trump yaba afite uburenganzira bwo kugira icyemezo gikakaye afatira imbuga nkoranyambaga?

Perezida Trump mu bushobozi afite ntabwo ashobora gufata icyemezo cyo gufunga imbuga nkoranyambaga ndetse no kuzigenzura kuko bigomba kugenwa n’inteko. Ikintu kimwe ashobora gukora ni uko ateganya gushyiraho itsinda ryo gusuzuma ibivugwa ko izi mbuga zaba zibangamira ibitekerezo by’abagendera ku mahame ya kera aha yashaka kuvuga abari mu ishyaka rya Politike rye.

Mbere y’uko Trump yerekeza muri Leta ya Florida mu gikorwa cyo kohereza icyogajuru cyakozwe na SpaceX, cyigijwe inyuma, yari yongeye gushinja Twitter n’izindi mbuga nkoranyambaga kubogama.

Trump usanzwe adaheranwa n’ijambo mu mvugo isa n'iyishongora yavuze ko imbuga nkoranyambaga zigomba kugenzurwa cyangwa zigafungwa. Izi mbuga nkoranyambaga ahanini azishinja gushaka gucecekesha ishyaka ry’Aba- Républicain n’amahame yaryo ya kera kandi atazemera ko ibyo bibaho.

Trump mu ijoro ryo ku wa Gatatu yanditse kuri Twitter ko ‘irimo kuzitira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo’.

Trump Ati “Ikigo kinini cy’ikoranabuhanga kirimo gukora ibishoboka byose mu mbaraga zacyo ngo kiburizemo amatora ya 2020. Ibyo biramutse bibaye, ntitwaba tugifite ubwisanzure bwacu bwo gutanga ibitekerezo. Sinzemera ko bibaho”.

Umuyobozi wa Twitter Jack Dorsey, yasubije ibyo Trump ayinenga byo guhinyuza ibyo yandika, agira ati “Tuzakomeza kugaragaza ibinyoma cyangwa amakuru ashidikanywaho ajyanye n’amatora ku Isi yose”.

Nubwo Trump ari guterana amagambo n’abakozi ba Twitter ndetse bikagera n'aho aterana amagambo n’umuyobozi w’iki kigo hari nawe abamushinza kutaba umunyakuri cyangwa ngo atambutse ibitecyerezo by’ubakaka ahubwo akenshi atambutsa ubutumwa bwuzuyemo ukwishongora ndetse n’amagambo atagakwiye kuvugwa n’umuyobozi nkawe.

Ntabwo ari Twitter yibasiwe gusa ahubwo ni hafi ibigo byose by’ikoranabuhanga byose aho byatatswe ku mpande zose. Ibindi bigo by’ikoranabuhanga byo muri Amerika birimo Apple, Google, Facebook na Amazon, birashinwa imikorere idahwitse dore ko bimwe binafitweho ibirego byinshi ndetse byanagiye bitangira indishyi kubera gutandukira bikagurisha amabaganga ajyanye n’ubuzima bw’ite bwa muntu. Ku ruhande rwa Facebook ikubiyemo imbuga nyinshi twavuga Facebook ku rubuga, WhatsApp na instagram.  

Src: cnbc.com, bbc 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND