Urwego Rushinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI rwatangije iperereza ku rupfu rw’umugabo w'umwirabura, George Floyd wishwe n'umupolisi witwa Derek Chauvin amupfukamye ku ijosi muri Minneapolis. Iyi nkuru yababaje benshi bigajemo ibyamamare byo muri Amerika ndetse n’isi yose muri rusange.
FBI ifatanyije n’ubuyobozi bwo muri leta ya Minesota yatangije iperereza ku rupfu rw’umugabo witwa George Floyd nyuma
y’amashusho amaze iminsi azenguruka ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu
mugabo w’umwirabura aryamwe hasi mu muhanda apfukamwe mu ijoshi n’umupolisi mu
mujyi wa Minneapolis.
Nk'uko aya mashusho abigaragaza uyu mugabo w’imyaka
46 y’amavuko, ubwo yakorerwaga iri hohoterwa mu mujyi wa Minneapolis muri
Minesota, yabwiraga umupolisi ko atari kubasha guhumeka neza. Yakomeje amusaba imbabazi ngo ntamwice, undi amwima amatwi kugeza igihe ubona yacitse intege afunga amaso
atakibasha kuvuga.
Ibi byose
yabivugaga uyu mupolisi amupfukamye ku ijosi aryamye mu muhanda. Ku ruhande hari
abandi bapolisi bagenzi be barebera.
Ku wa kabiri w'iki cyumweru ni bwo abantu benshi
barenga ijana bambaye masike bahuriye mu mujyi wa Minneapolis aho uyu mugabo
yapfiriye, bamagana ubu bwicanyi bwakorewe uyu mugabo. Bamwe mu bigaragambyaga
bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo uyu mugabo yapfuye avuga ariyo: “I
can’t breathe”, n'ayandi atadukanye nka: “Jail Killer KKKops”, “No Justice no
Peace”.
Urupfu ry’uyu mugabo ruje rukurikira urw’umusore
w’imyaka 25 witwa Ahmaud Marquez Arbery nawe w’umwirabura wapfuye arashwe muri Gashyantare uyu mwaka, muri leta ya Georgia ubwo yari ari muri siporo na Eric
Garner i New York mu 2014.
George Floyd yishwe urw'agashinyaguro n'umupolisi wo muri Amerika
Ubwo iyi myigaragambyo yabaga abigaragambya bari
bariye karungu ari ko bamena amadirishya y’amazu, bangiza n’ibindi byinshi
bitandukanye. Polisi yagerageje kubatatanya ikoresheje ibyuka biryana mu maso.
Amakuru yatangajwe na Polisi yo muri uyu mujyi wa
Minneapolis ni uko yaje kwirukana aba bapolisi bane bagaragaye bahohotera uyu
mugabo w’umwirabura. FBI nayo yatangaje ko yatangiye iperereza kuri iri
hohoterwa ryakorewe George Floyd rikamuviramo kuhasiga ubuzima.
Abigaragambyaga bari benshi cyane bamagana ibyakorewe George Floyd
Jacob Frey Mayor w’umujyi wa Minneapolis mu kiganiro
yagiranye n’itangazamakuru ku munsi w’ejo yatangaje ko nk'uko bigaragara mu
mashusho yafashwe, uyu mupolisi yamaze iminota igera kuri itanu apfukamye ku
ijosi ry'uyu mwirabura George Floyd. Akomeza avuga ko uyu mupolisi wakoze ibi bigaragaza ko nta bumuntu afite.
Yavuze ko uyu mwirabura atari akwiriye gupfa. Yasabye imbabazi kominote n’imiryango yose y’abirabura batuye mu mujyi wa Minneapolis. Ibi byabaye kuri uyu wa mbere ubwo polisi yahamagarwaga n’iduka ryo muri uyu mujyi ihabwa amakuru ko uyu mugabo w’umwirabura yakoresheje sheki itujuje ibisabwa (Forged chech). Ni bwo abapolisi baje kumushakisha bamusanga mu modoka.
Polisi ivuga ko yagerageje kurwanya abapolisi bari baje kumufata kandi ngo ashobora kuba yari yanyoye inzoga cyangwa ibiyobwabwenge. Polisi yo muri Minneapolis ikomeza ivuga ko uyu mugabo yahise yitaba Imana nyuma y'uko ajyanwe kwa muganga.
Urupfu ry’uyu mugabo rwababaje abantu benshi cyane
aho bamwe wasangaga bamagana ihohoterwa rikomeje gukorerwa abirabura muri Amerika. Ibyamamare bitandukanye babinyujije ku
mbuga nkoranyambaga nabo bagiye bagaragaza ko bababajwe n’urupfu
rw'uyu mugabo, abo harimo nka: CardiB, P. Diddy, Ciara, Hasley n'abandi benshi.
Umuhanzikazi Ciara mu magambo ye yatagaje yavuze ati: ”Umutima wanjye ntabwo washobora kwakira ibyabaye kuri George Floyd. Ibi byabaye bisa n'ibyabaye ku rupfu rwa Eric Garner. Hagomba kuba umurongo ntarengwa mu gufata umuntu (Arresting). Ibi ntabwo byumvikana”.
Cardi mu magambo ye nawe yagaragaje ko ababajwe
cyane n'ibyabaye aho yavuze ko ibi byabaye bikabije. Akomeza yibaza habura iki
ngo ibi bihagarare. Yatangaje ibi mu magambo ye agaragaramo agahinda.
Umuhanzi P Diddy we nta magambo menshi yatangaje
uretse izina rya George Floyd yanditse n’agashushanyo kazwi nka Emoji bigaragaza
ko yasaga nk’umusengera.
Umuhanzikazi Hasley nawe ku butumwa yanyujije kuri Twitter, yifurije iruhuko ridashira George witabye Imana. Akomeza avuga ko ibyo yakorewe bitari bikwiye. Uretse aba n'abandi benshi bagiye bagaragaza ko bababajwe n'ibyakorewe uyu mugabo harimo nka: Demi Lovato, Ava Du Vernay, Billy Baldwin nabandi benshi.
Ubutumwa Cardi B yanyujije
ku rukuta rwe rwa Instagram
Benshi bagiye mu muhanda barigaragambya kubera urupfu rw'uyu mwirabura
Source: theguardian.com
& dailymai.co.uk
Umwanditsi: Soter Dusabimana-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO