Umunya-Mali w’imyaka 30 y’amavuko ‘Omar Sidibé’ ukina inyuma y’abataha izamu muri Rayon Sports na we aravugwa mu ikipe ya SC Kiyovu aho bamushaka ko yaza kuziba icyuho cya Twizerimana Martin Fabrice wagiye muri Police FC.
Abari
hafi yuyu mukinnyi bataganje ko hari abayobozi ba Kiyovu Sports bamaze iminsi
bamuganiriza kugira ngo bamuhe icyo yifuza cyose ayisinyire.
Inyarwanda
yamenye ko impande zombi zabanje kudahuza ku mafaranga agomba guhabwa, gusa ngo
hari icyizere ko uyu mukinnyi wagaragaje ko afite impano idasanzwe muri ruhago
mu gihe kitarambiranye ashobora kwisanga mu ikipe y’Urucaca izatozwa na Olivier
Karekezi umwaka utaha w’imikino.
Kuba
Rayon Sports bataricarana ngo baganire ku hazaza he muri iyi kipe, byongerera
amahirwe menshi Kiyovu Sports yo kuba yamubona kugira ngo azibe icyuho cya
Martin Fabrice werekeje muri Police Fc ndetse na Nsanzimfura Keddy wamaze kujya
muri APR FC.
Omar
Sidibé ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri uyu mwaka w’imikino muri shampiyona
y’u Rwanda by’umwihariko ku buhanga bwe mu kibuga ndetse n‘buryo aganiriza
bagenzi be anabahagarika mu kibuga, byatumwe bamuha akazina ka ‘Mwalimu’.
Omar
Sidibé wakiniye amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika arimo AS VITA Club yo
muri DR Congo, ashobora kwisanga muri kiyovu Sports kuko bisa naho impande zombi
zigeze kure mu biganiro kandi ngo biri kugenda neza.
Sidibé
yerekeje muri Kiyovu Sports yaba abaye umukinnyi wa Gatatu uvuye muri Rayon
Sports akajya muri Kiyovu Sports nyuma yaho umwaka w’imikino 2019/20 usojwe
imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye abatuye Isi, nyuma yuko
myugariro Irambona Gisa Eric n’umunyezamu Kimenyi Yves bamaze gusinya imyaka
ibiri muri iyi kipe.
Kiyovu
Sports ifite intego zikomeye mu mwaka utaha w’imikino zatumye isinyisha umutoza
Olivier Karekezi, bamugurira abakinnyi bakomeye barimo rutahizamu Babuwa
Samson, Irambona Eric na Kimenyi Yves ndetse banagumana bamwe mu bakinnyi
bakomeye bayikiniye umwaka ushize.
Intego
y’Urucaca mu mwaka utaha w’imikino ni ukwegukana kimwe mu bikombe bikomeye
bikinirwa mu Rwanda, ku buryo ikipe izongera gusohokera igihugu mu mikino
nyafurika.
TANGA IGITECYEREZO