RFL
Kigali

Bundesliga: Bayern Munich yateye intambwe igana ku gikombe nyuma yo kwisasira mukeba Borussia Dortmund- AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/05/2020 21:40
0


Mu mukino w’amateka warimo uguhangana gukomeye cyane hagati y’ikipe ya Bayern Munich iyoboye urutonde rwa shampiyona mu Budage na Borussia Dortmund ya kabiri, urangiye Bayern Munich yegukanye amanota atatu ihita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 7 hagati yayo na Dortmund, yiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe.



Aya makipe yombi yakinaga umukino w’umunsi wa 28 muri Bundesliga, wabereye ku kibuga cy’ikipe ya Dortmund cya Signal Iduna Park,  akaba yatandukanyijwe n’igitego cya Myugariro Joshua Kimmich yatsindiye Bayern Munich mu gice cya mbere cy’umukino ku munota wa 43.

Borussia Dortmund yayoboye umukino mu minota 30 ya mbere ariko mu minota 15 ya nyuma y’igice cya mbere inanirwa kwihagararaho igira uburangare bwatumye itakaza amanota atatu y’umukino, kuko aribwo Bayern München yayinjije igitego yatsinzwe na Kimmich.

Dortmund yakabaye yatsinze ibitego birenze kimwe mu gice cya mbere kubera ko yabonye amahirwe menshi ku bakinnyi barimo Haaland n’abagenzi be, ariko ntibayabyaza umusaruro.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Bayern Munich iyoboye umukino ku ntsinzi y’igitego kimwe ku busa.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagerageje gusatirana ashaka uburyo yatsinda ariko ubwugarizi bwa buri ruhande bugerageza guhagarara neza ntibwinjizwa igitego.

Rutahizamu wa Borussia Dortmund Haaland yagiriye ikibazo cy’imvune muri uyu mukino, iyi kipe ikaba ishobora kuzakina mu minsi iri imbere itamufite, kikaba ari icyuho mu busatirizi bwayo.

Gutsinda uyu mukino byafashije Bayern Munich gutera intambwe igana ku gikombe, nyuma yo gushyira intera y’amanota arindwi hagati yayo n’ikipe ya Dortmund iyikurikiye ku rutonde rwa shampiyona.

Borussia Dortmund isa niri kuvana akarenge kayo mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka, ishobora no gutakaza umwanya wa kabiri ikisanga ku mwanya wa gatatu mu gihe ikipe ya RB Leipzig yatsinda umukino wayo ifite ku munsi wejo na Hertha BSC.

Mu mikino 28 ya shampiyona imaze gukinwa mu Budage, Bayern Munich iri ku mwanya wa mbere n’amanota 64, ikaba ikurikiwe na Borussia Dortmund ya kabiri n’amanota 57, mu gihe Fortuna Dussedolf, Werder Bremen na SC Paderborn 07ari zo ziheruka izindi, nizitagira icyo zihindura zishobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.


Kimmich yatsinze igitego cyiza ku munota wa 43


Kimmich niwe watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino


Bayern yahise isiga Dortmund amanota arindwi


Wari umukino ukomeye ku mpande zombi


Ni uku abakinnyi basuhuzanya muri ibi bihe bya Coronavirus


Bayern yahise isigaho Dortmund amanota arindwi yose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND