Nyuma yo kwandikirwa ibaruwa n’ubuyobozi bw’umuryango w’iyi kipe bumubwira ko we na komite nyobozi ye batagifite inshingano zo kuyobora Rayon Sports kugeza igihe inteko rusange izatorera abandi bayobozi, Munyakazi Sadate yamaganiye kure icyo cyifuzo, avuga ko ababikoze nta bubasha babifitiye ashimangira ko akiri umuyobozi mukuru w'iyi kipe.
Abahoze
bayobora Rayon Sports bahagarariwe na Ngarambe
Charles, bavuze ko ari icyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga Komite Nyobozi
y’ikipe itaruzuzaga inshingano yakabaye ikora.
Yagize
ati “Bitewe n’uko abanyamuryango ndetse n’abakunzi bayo batangiye kugira
ibibazo kubera ubuyobozi butakoze akazi bwagombaga gukora, twafashe icyemezo
cyo kuba duhagaritse Komite Nyobozi ya Rayon Sports FC, yayoboraga ikipe kugira
ngo icyo gikorwa tubashe kugishyira ku murongo”.
“Ibyo
twakoze ni ibishingiye ku mategeko dufite, ni ibigendeye ku bubasha duhabwa na
sitati twakuye muri RGB. [Sadate] natemera icyo cyemezo ubwo azajya mu nzego
z’amategeko”.
Nyuma
yo kubona ibaruwa imweguza, Munyakazi Sadate, yavuze ko atigeze amenyeshwa
byihariye ibivugwa ndetse atazi neza abafashe icyo cyemezo kuko azi ko
Umuryango wa Rayon Sports uyobowe na Komite Nyobozi akuriye.
Yagize
ati “Kugeza ubu uko mwabibonye ni ko natwe twabibonye. Ni ikintu gisekeje kuko
ntibikorwa kuriya, hakurikizwa amategeko. Nta gaciro na gato ibyo Ngarambe
yakoze bifite. Icya mbere nakubwira ko ntazi uwo Muryango uvuga, ariko niba ari
Umuryango wa Rayon Sports uyobowe na Komite iyobowe na Munyakazi Sadate, yatowe
n’Inama y’Inteko Rusange kandi akaba ariyo ifite ubushobozi bwo kuba yayikuraho”.
“Kuba
abantu bahura, bakicara, bagatekereza ibintu binyuranye, bakumva ko byashyirwa
mu bikorwa gutyo, ntabwo byashoboka. Turaza gukurikirana neza abo bantu
biyitirira Rayon Sports tumenye abo ari bo, tumenye n’icyo bagambiriye”.
Munyakazi yakomeje avuga ko iby’icyemezo cyo guhagarika Komite Nyobozi ayoboye, abifata nk’ikinamico bityo utabuza umuntu kuyikina abishaka, kuko yashimangiye ko akiri umuyobozi mukuru wa Rayon Sports. Sadate avuga ko abashaka kumweguza nta bubasha n’ubushobozi babifitiye.
Ubutumwa bwatambukijwe binyuze ku rukuta rwa Twitter rw'ikipe ya Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO