RFL
Kigali

Seninga Innocent yongeye kugirwa umutoza wa Musanze FC nyuma y‘imyaka ibiri ayisohotsemo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/05/2020 11:56
0


Nyuma y’imyaka ibiri Seninga Innocent atandukanye n’ikipe ya Musanze FC yatozaga, ubuyobozi bw’iyi kipe bwongeye kumugirira icyizere cyo gutoza iyi kipe, aho amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri, akaba asimbuye umunya-Misiri Ahmed Adel wirukanwe mu minsi ishize nyuma yo gushinjwa agasuzuguro.



Seninga Innocent yatoje Musanze FC mu mwaka w’imikino wa 2017/18, aho yayitoje mu mikino yo kwishyura, akayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere, gusa agahita ayisohokamo ku buryo butunguranye.

Nyuma yuko Ahmed watozaga usanze FC yirukanwe, havuzwe amazina menshi y’abatoza b’abanyarwanda ndetse n’abo hanze bashobora kumusimbura, mu mazina yavuzwe cyane harimo Seninga wari umaze igihe nta kipe agira nyuma yo gutandukana na Etincelles,  Ruremesha Emmanuel wa Kiyovu Sports na Bisengimana Justin.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2020, Inyarwanda yamenye ko uyu mugabo aribwo yasinye amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo kumvikana umushahara n’amafaranga yo kumufasha gutura i Musanze.

Seninga yari amaze amezi arindwi nta kazi afite nyuma yo gutandukana na Etincelles FC, nyuma yo kuyishinja kudaha agaciro amasezerano bagiranye ayigeramo.

Seninga w’imyaka 41, yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda, arimo Isonga FC, Kiyovu Sports, Etincelles FC (yanyuzemo inshuro ebyiri), Police FC, Musanze FC (agiyemo ku nshuro ya kabiri) na Bugesera FC.


Seninga Innocent yasubiye mu ikipe ya Musanze FC nk'umutoza mukuru





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND