Inyanja yapfuye (Dead Sea) cyangwa se Inyanja y'Umunyu nk'uko bakunze kuyita, ni ikiyaga cy'umunyu gifite inkombe hagati ya Isiraheli na Jorodani giherereye mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Aziya. Inkombe y’Iburasirazuba iri mu gihugu cya Yorodaniya, naho igice cyo mu Majyepfo y’inkombe y’Iburengerazuba ni icya Isiraheli.
Amateka agaragaza ko igice cy’Amajyaruguru cy’inkombe y’iburengerazuba kibarizwa
ku gice cya West bank cyahoze ari icya Palesitine nyuma kikaba cyarigaruriwe na
Isiraheli kuva intambara yo mu 1967 y’Abarabu na Isiraheli irangiye.
Ubusanzwe inyanja yapfuye ni ki?
Inyanja yapfuye cyangwa iy'umunyu ni ho hantu hari ku butumburuke
buri hasi cyane bugera kuri metero 430.5 munsi y’ikigero cy’inyanja. Ni ikiyaga
cyiza gifite amazi ajya gusa ubururu ndetse n’utubumbe tw’umunyu. Iki kiyaga
gikikijjwe n’imisozi ishashagirana nka zahabu. Amazi yo muri iyi nyanja hafi ya
yose aturuka mu mugezi wa Jorodani akaba ari yo mpamvu bakunda kuyita ikiyaga.
Dead sea iherereye
ahagana he?
Iherereye mu kibaya cya Jorodani, aho ihana imbibi na
Isiraheli mu Burasirazuba na Jorodaniya mu Burengerazuba. Amazi y’umunyu
mwinshi hamwe n’ibyondo bibamo bikungahaye ku myunyu ngugu bizwiho inyungu
nyinshi ku buzima bw’umuntu, kandi ba mukerarugendo ndetse n’abaturage benshi
basura amahoteri na spas ku nkombe zayo kugirango ibyondo bibavure umunaniro
ndetse n’ubwogero bw’umunyu.
Kuki dead sea ibamo
umunyu mwinshi?
Dead Sea izwiho kuba ari imwe mu Nyanja irangwamo umunyu
mwinshi cyane ku isi ndetse ni na hamwe mu hantu hafite ubutumburuke buri hasi
cyane bugera kuri metero 304 munsi y’ibipimo by’inyanja. Muri Iyi Nyanja amazi
yinjiramo aturutse mu mugezi ntabwo asohokamo ahubwo agerageza kugabanuka
habaye evaporation (kuzamuka mukirere kw’ibyokatsi) ibirero bigatuma hasigaramo
umunyu cyane.
Kwiyongera k’ubushyuhe mu gihe k’impeshyi ndetse no kumara
umwaka hari ku kigero cyo hejuru mu bushyuhe bigatuma haba ahantu heza abantu
basohokera mu gihe cyo kuruhuka nyamara bikaba biganisha ku kugabanuka kw’amazi
hagasigaramo imyunyu. Amazi yo muri iyi Nyanja amaze imyaka ibihumbi 65 atakaza
bimwe mu biyagize bityo umunyu n’izindi ntungamubiri bikagenda aribyo bisigara
bigize amazi.
Ni gute yiswe dead
sea?
Mu ndimi zitandukanye, dead sea ivugwa ku mazina
atandukanye, yose agaragaza umwihariko wayo. Reka turebe amazina yayo yose
atandukanye kandi twumve n’inkomoko yayo.
1.
Inyanja y’umunyu (The Salt Sea)
Izina dead sea rizwi kuva kera nkuko rigaragara mu byanditswe byakera by’abaheburayo nkaho bayigereranya nk’inyanja y’umunyu nkuko bivugwa mu gitabo k’intangiriro binyuze mu bahanuzi. Iri zina yaryiswe bitewe n’imiterere yayo ikunze kurangwamo umunyu mwinshi cyane bityo ikaba ari isoko y’umunyu uturuka mu Nyanja.
Mu gihe cyakurikiyeho cy’Abaroma, umunyu wari ibicuruzwa
bifite agaciro gakomeye, bigenzurwa cyane, kuruta zahabu cyangwa ifeza. Ingabo
z'Abaroma zishyuwe mu munyu, aho kuba ifaranga rikomeye, Ijambo ry'ikilatini
risobanura umunyu - “sal” - rigize ishingiro ry'ijambo 'umushahara' bivuye muri
ubwo busobanuro bumwe. Abanyaroma, bahereye ku Mwami w'abami Trajan, bubatse
urukuta rukomeye kugira ngo babashe gucunga buri kimwe kinjira cyangwa gisohoka
kiva hano kunyanja cyane cyane umunyu bitewe n’ukuntu bawuhaga agaciro kanini
cyane kugirango basoreshe abacuruzi bawo. Uyu musoro kandi wishyurwaga mu buryo
bw’umunyu aho kuba amafaranga nk’ibisanzwe.
2. Inyanja yapfuye (Dead sea)
Kenshi cyane iyo abantu bageragezaga guhindura dead sea mu
ndimi zitari izo muri kano gace bakundaga gukoresha izina yitwaga kera ariryo
salt sea (inyanja y’umunyu) ariko mu gihe abaroma basuraga kano gace ko muri
yudeya batangiye kwita ino nyajya dead sea (inyanja yapfuye) bitewe nuko muri
ano mazi ntakinyabuzima na kimwe cyahabarizwaga byaba ibyatsi cyangwa inyamaswa
zo mu mazi.
Isoko y'inyanja y'Umunyu mu bihe byashize irasobanura neza
icyo kibazo kurushaho. Mu gihe umugezi wa Yorodani watembaga ugana mu majyepfo
uvuye mu nyanja ya Galilaya n'imbaraga zose mu gihe cy'izuba, umuntu
yashoboraga kubona urubingo n'amafi areremba hejuru y’uruzi rwisuka mu mazi
arimo umunyu mwinshi yo muri dead sea. Kubera ko amafi n’ibindi binyabuzima byo
mu mazi bidashobora kubaho mu mazi arimo umunyu ukubye icuro 10 uwo munyanja
zisanzwe, byari nk’umutego w’urupfu kuri zo kuko zapfaga zikigeramo.
3. Inyanja yo mu kibaya (The plain Sea)
Mu gitabo cya Yozuwe cyangwa Yosuwa muri Bibiliya inyanja
yapfuye (dead sea) bayita inyanja yo mu kibaya aho bagira bati:”ako kanya amazi yamanukaga ava mu masoko
arahagarara,maze yibumbira hamwe icyarimwe kure cyane ahitwa Adama,umugi uri
hafi ya Saritani,naho amazi yamanukaga ajya mu nyanja ya ARABA ariyo Nyanja
y’umunyu arakama rwose, maze imbaga yambukira ahateganye na Jericho” (Joshua
3:16)
Andi mazina Inyanja y'Umunyu yagiye yitwa mu myaka yashize
ni: Inyanja ya Primordial, Inyanja y'Iburasirazuba, Inyanja ya Loti, Inyanja ya
Araba, Inyanja ya Sodomu, Inyanja Yunuka, Inyanja ya Asfalt n'Inyanja ya
Sekibi.
Ibintu bitangaje kuri dead sea
1.
Inyanja y'Umunyu ni imwe mu nyanja zifite amazi
arimo umunyu mwinshi ku isi, ifite umunyu
wikubye inshuro 10 kuruta amazi yo mu nyanja asanzwe. Ni ukubera ko amazi
atemba mu nyanja y'Umunyu kuva mu ruzi rumwe rukuru, arirwo rwa Yorodani. Aya
mazi rero ntabwo afite uburyo bwo kuva muri kino kiyaga rero niyo mpamvu
akoresha uburyo bwo kwiyevapora kugirango abashe kugabanuka
2.
Umunyu mwinshi hamwe nindi myunyu ngugu by’inyanja
y’umunyu ni bimwe mu byerekana ko aya mazi afite ubushobozi mukuvura indwara
zitandukanye. Ni ahantu hazwi cyane mu kuvura ibibazo by’uruhu nka Acne, Psoriasis
na selile, hamwe no kubabara imitsi na arthritis.
3. Kubera
umunyu mwinshi ubamo ntabwo umuntu yapfa kurohoma kuko akenshi abantu bayirimo
baba bareremba hejuru kubera umunyu mwinshi ubamo.
Src: deadsea.com &
onthegotours.com
TANGA IGITECYEREZO