Sadate
akaba yegujwe n’abo ashinja ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo w’ikipe
usaga Miliyari y’amafaranga y‘u Rwanda, ruswa ndetse n’ibindi bitandukanye
birimo no kumuharabika.
Hashize
iminsi Rayon Sports ivugwamo ibibazo bitandukanye birimo n’amikoro make yatumye
abakinnyi badahembwa, ariko by’umwihariko ibibazo by’ubuyobozi bwa Rayon Sports
ndetse n’abahoze bayobora iyi kipe mu myaka ishize.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020, ni bwo hasohotse ibaruwa
yeguza Sadate Munyakazi ku mwanya wa Perezida wa Rayon Sports na Komite yose
bayoboranaga.
Sadate
utari umaze igihe kinini ku buyobozi asezerewe nyuma y’ubwumvikane buke hagati ye ndetse n’abayoboye umuryango Rayon
sports, bamweguje bavuga ko yatowe mu
buryo bunyuranyije n'ihame ry’umuryango wa Rayon sports.
Ibi
bije bikurikira ibaruwa Munyakazi yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, aho yishinganishaga ndetse akerekana ibibazo biri muri Rayon Sports.
Bamwe
mu bayobozi bayoboye Rayon Sports
bakoze inama y’igitaraganya, irangira bafashe umwanzuro wo kweguza Munyakazi Sadate ku buyobozi bw’iyi kipe, ikaba
ari inama yanitabiriwe na Rudatsimburwa Albert uvuga ko yahombejwe n'iyi kipe Miliyoni zisaga ijana z’amanyarwanda.

Ibaruwa yeguza Munyakazi Sadate wayoboraga Rayon Sports