Nyuma y’ukwezi kurenga Dj Miller yitabye Imana hasohotse indirimbo "Trainer" yakoranye na Christopher yifashishijemo ibyamamare mu mashusho agaragaza amagambo yayo [Video Lyrics].
Muri abo harimo umuhanzi Peace Jolis, Anita Pendo, Dj
Ira, Yvan Buravan, Dj Pius, Dj Toxxyk, Uncle Austin n’abandi.
Mu gihe cy’amasaha 11, iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 5.
Iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020, aho ifite iminota 2 n’amasegonda 40’. Mu buryo bw’amajwi (Audio) yatunganyijwe na Davydenko.
"Trainer" iri mu ndirimbo Dj Miller yaririmbyemo mbere. Ikurikiye indirimbo "Boss" yakoranye na Nel Ngabo, zose zashyizwe kuri shene ye ya Youtube mu rwego rwo kumuha icyubahiro, ibihe n’ibihe.
Dj Miller yitabye Imana, ku wa 05 Mata 2020. Icyo gihe
Christopher, yavuze ko hari umushinga w’indirimbo asigaranye yakoranye nawe.
Yavuze ko iyi ndirimbo bombi bayikunze ndetse ko biteguraga kuyishyira hanze ariko ko bitewe n’icyorezo cya Covid-19 bahisemo kuyisubika.
Christopher yavuze ko telefoni ya nyuma ya Dj Miller aheruka yamubwiraga ko nyuma yo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi bazafatira amashusho iyi ndirimbo hanyuma bayisohore.
Uyu muhanzi yavuze ko Dj Miller yakoze imirimo myinshi akiri ku Isi kandi ko agiye ikimukeneye.
Yavuze ko
ari mu gahinda gakomeye amushimira ku bw’indirimbo yakoze ndetse n’uruhare rwe
mu kwamamaza indirimbo z’abahanzi batandukanye ubwo yazicurangaga mu tubari,
ibitaramo n’ahandi.
Christopher yakoranye indirimbo na Dj Miller yafataga nk'inshuti y'ibihe byose
Hari indirimbo nyinshi Dj Miller yaririmbyemo zizagenda zisohoka zishyirwa kuri shene ye ya Youtube
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "TRAINER" DJ MILLER YAKORANYE NA CHRISTOPHER
TANGA IGITECYEREZO