RFL
Kigali

Perezida Trump yategetse ko insengero zose zifungurwa kuko Amerika ikeneye cyane amasengesho

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:24/05/2020 1:03
0


Ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi ni bwo Perezida Donald Trump yasabye ba Guverinera ba za leta zo muri iki gihugu kongera kwemerera abantu guterana mu nsengero baramya Imana muri iki gihe iki gihugu gihanganye n’icyorezo cya COVID19. Iki cyemezo cya Trump nticyakiriwe neza na bose.



Icyemezo cya Perezida Trump cyo gufungura gahunda z’insengero cyaje kuri uyu wa Gatanu nticyakiriwe neza na benshi. Mu batishimiye iki cyemezo harimo Umupadiri witwa Edward Beck usanzwe ari umusesenguzi mu byerekeye Iyobokamana, wabwiye CNN ko igihe kitari cyakageze ngo insengero zo muri Amerika zifungurwe. Kuba iki cyemezo kitakiriwe neza n’umubare utari muto ntibivuze ko hari abo kitanyuze kandi na bo benshi. 

Ubwo yabitangazaga ku ngoro y’umukuru w’igihugu cy’Amerika, Trump yatangaje ko ba Guverineri ba za leta zigize iki gihugu bakwiye gufasha abemeramana kongera guterana. Yongeyeho kandi ko abazabangamira ibi bikorwa batazavuga rumwe. Ibi n’ubwo yabitangaje hari abanyomoza iki cyemezo ko Perezida adafite ububasha bwo guca iryo teka.

Mu mbwirwaruhame yavugaga asoma yashimangiye ko iki gihugu gikeneye amasengesho menshi ko kidakeneye make. Twakwibutsa ko iki gihugu magingo aya gifite umubare munini w’abanduye icyorezo cya COVID19 dore ko abamaze kwandura barenga Miliyoni imwe n’igice mu gihe abahitanywe nacyo basaga 97,000.

Mu guhuza iki gikorwa na Politiki, Perezida Trump mu rugendo rwe rwo agana muri “White House” abayobozi b’amadini babigizemo uruhare. Mu gihe yari ahanganye na Hillary Clinton mu mwaka wa 2016, abayobozi b’amadini bashyigikiye Donald Trump cyane kuko mu migabo n’imigambi ye harimo byinshi byari bihuje n’aba banyamadini. Ingero zoroshye harimo ko uyu atakozwaga gushyigikira ibijyanye gukuramo inda.

Mark J. Rozell umwarimu muri kaminuza ya George Mason akaba n’impuguke muri Politiki n’imiyoborere, yatangaje ko nta wundi mutima mubi kuba Trump ategetse ko insengero zifungura, ndetse ko atari agakino ka Politiki ari gukina kugira ngo yongere yigarurire imitima y’abayobozi b’amadini. Twakwibutsa ko Trump ari we uzahagararira ishyaka ry’aba-republican mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka.

Perezida Donald Trump yagiye agirana umubano mwiza n’amadini muri Amerika. Nyamara we ku giti cye yagiye ashiinjwa ko n’ubwo abanye neza n’abanyamadini ari ibya nyirarubeshwa dore ko we adahuza na bo mu migenzereze aho yashatse abagore batatu. Atungwa kandi agatoki ko yagiye amarira amafaranga y’umurengera ku bakinnyi ba filimi y’urukozasoni n’ibindi.

Nyamara ibyo aregwa byose ntibikuraho gushimagizwa n’abayobozi b’urusengero nka Paula White wagiye ugaragara no mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, umugore w’ umupasiteri Darrell Scott warose ko uyu Trump azaba Perezida w’iki gihugu mu mwaka wa 2016 ndetse n’umuvugabutumw Mark Burns unyuza ubutumwa bwiza kuri YouTube. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND