RFL
Kigali

U Bwongereza bwirengagije amasezerano Boris Johnson na Emmanuel Macron bari baherutse kugirana

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:23/05/2020 17:05
0

Guverinoma y’u Bwongereza yirengagije amasezerano Boris Johnson na Emmanuel Macron Perezida w'u Bufaransa bari baherutse kugirana agamije ikurwaho rya gahunda yo gushyira mu kato abagenzi bazajya bava muri ibi bihugu byombi n’ubundi bashaka gusura kimwe muri byo.Ni nyuma y'uko Minisiteri w’intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron bemereje ko abagenzi bambukiranya ibi bihugu bava muri kimwe bajya mu kindi batazajya bashyirwa mu kato. Nyamara byaje gutungurana ubwo u Bwongereza bwashyiragaho amategeko agena ko abinjira muri iki gihugu bose bagomba kujya bajya mu kato k’iminsi 14 hatitawe ku gihugu bavuyemo, birumvikana ko n’u Bufaransa burimo.

Nk'uko byatangajwe na Priti Patel, Umunyamabanga wa Leta ufite imibereho myiza y’Abaturage mu nshingano ze mu Bwongereza, yatangaje kuri uyu wa gatanu ko kuva ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena abantu bose bagirira ingendo muri iki gihugu bazajya babanza gushyirwa mu kato k’iminsi 14.

Kugeza magingo aya igihugu cy’u Bwongereza nticyari cyagashyizeho amabwiriza agenga abinjira n’abasohoka muri iki gihugu kuva icyorezo cya COVID19 cyatera. Ubu u Bwongereza ni cyo gihugu cya mbere ku mugabane w’u Burayi gifite umubare munini w’imfu zatewe n’iki cyorezo dore ko umaze kugera ku 36,393 ubwo iyi nkuru yandikwaga.

N’ubwo u Bwongereza butangaje ingamba nshya kubinjiriba bose muri iki gihugu, tariki ya 10 Gicurasi uyu mwaka, ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko Perezida Macron na Minisiteri w’Intebe w’u Bwongereza Johnson bari bemeranyije ko ubugenderanire hagati y’ibi bihugu byombi butazabangamirwa na gahunda yo gushyira mu kato abagenzi kubera icyorezo cya COVID19.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, umuvugizi wa minisiteri y’ umutekano w’imbere mu gihugu mu Bufaransa, yatangaje ko bibaje kubona u Bwongereza bwirengagiza ibyo abakuru b’ibihugu byombi bari bumvikanye. Yongeyeho kandi  u Bufaransa na bwo buza gushakira inyishyu iki kibazo u Bwongereza bwateye. 


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND