RFL
Kigali

2020: Abanyarwandakazi 2 mu myanya y'imbere ku rutonde rw’Abagore 50 bavuga rikijyana muri Afurika

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:23/05/2020 13:25
0


Muri iyi minsi abagore ni bamwe mu bari kugaragaza ko bashoboye. N'ubwo babigaragaza ariko hari abagira impinduka zigaragarira buri wese mu byo bakora zifitiye sosiyete akamaro kurusha abandi. Umunyarwanda yabivuze neza ati “Mu banyembaraga habamo intwari ndetse no mu ntwari habamo intwarane”. No mu bashoboye haba hari abashoboye kurusha abandi



Ikinyamakuru Forbes Africa giherutse gushyira ahagaragara urutonde rw’Abagore bavuga rikijyana ku mugabane w’Afurika babarizwa mu nzego zitandukanye zirimo Ubuzima, Politike, Ubucuruzi, n’izindi.

Mu gukora uru rutonde hagenderwa ku bintu bitandukanye birimo imyanya bariho mu buyobozi, ibyo bagezeho mu bigo bayobora, umutungo bafite ndetse n’ibindi. Ibi byose bituma bamwe mu bagore bo ku mugabane baba indashyikirwa.

Kuri uru rutonde hakaba hagaragaramo abanyarwandakazi babiri ari bo Clare AKAMANZI, uyobora Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’u Rwanda (RDB) ndetse na Louise MUSHIKIWABO uyobora Umuryango w’Ibihugu Bivuga Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Abagore 5 ba mbere bari kuri uru rutonde ni aba bakurikira:

5. LOUISE MUSHIKIWABO


Louise MUSHIKIWABO ukomoka mu gihugu cy’u Rwanda akaba ayobora Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) ni we uza ku mwanya wa gatanu.

4. JENNIFER RIRIA

Umunya Kenya JENNIFER RIRIA uri mu bashinze ndetse akaba n’Umuyobozi mukuru wa KENYA WOMEN FINANCE TRUST ni we uza ku mwanya wa kane. KENYA WOMEN FINANCE TRUST ni ikigo cy’imari iciriritse cyashyizweho n’Abagore bo muri Kenya, kikaba gifasha Abagore bo muri Kenya bafite amikoro make.

Kuri ubu JENNIFER anayobora Echo Network Africa (ENA) iki kiba ari ikigo cy’iterambere gikorana n'abandi bafatanyabikorwa bagamije guha imbaraga, umwanya no kunganira Abagore bibanda cyane ku bakiri bato, abafite ubumuga n’Abagore baturuka mu cyaro.

3. FOLORUNSO ALAKIJA

FOLORUNSO ALAKIJA ukomoka mu gihugu cya Nigeria ni we uza ku mwanya wa gatatu. Ni umuyobozi wungirije wa FAMFA OIL, Sosiyete ikora ubushakashatsi bwa peteroli na gaze muri Nigeria. Iyi sosiyete ikaba iri mu zohereza peteroli nyinshi hanze y’Igihugu cya Nigeria.

2. CLARE AKAMANZI


CLARE AKAMANZI ukomoka mu gihugu cy’u Rwanda ni we uza ku mwanya wa kabiri. Ni umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’u Rwanda gishinzwe iterambere (RDB).

1. GRACA MACHEL

Umunyafurika y'Epfo GRACA MACHEL ni we uza ku mwanya wa mbere. Ni we washinze umuryango uharanira uburenganzira bw’Umugore n’abana muri Afurika witwa ‘GRACA MACHEL TRUST’.

Src: Forbesafrica






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND