RFL
Kigali

Ntwali Alexis yasohoye indirimbo nshya ‘Nzakubonera umwanya’ ikangurira abantu guha Imana umwanya -YUMVE

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:22/05/2020 9:41
0


Ntwali Alexis umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Uwiteka, ku ndirimbo ye ya kabiri ari kugaruka ku buntu bwa Yezu. Avuga ko atabona amagambo abivugamo y'uko azabonera Yezu umwanya bitewe n'urukundo ruhebuje yamukunze.



'Nzakubonera umwanya' ni indirimbo y’umuhanzi Ntwali Alexis, ikaba igaruka mu guha Imana inzu, ari wo mutima kuko nta yindi nzu yakwirwamo na cyane ko ijuru ari intebe yayo, Isi ikaba intebe y’ibirenge byayo. Avuga kandi ko azabonera Imana umwanya kuko ari byo bikwiriye abantu bose bakayibwira ko bari imbere yayo ikabakoresha icyo ishaka. Kanda hano wumve 'Nzakubonera Umwanya' ya Alexis

Alexis Ntwali mu ndirimbo ye anavuga ko ineza y’Imana, imbabazi zayo, n’imirimo yayo myiza umuntu atabona uko abivuga. Uyu muhanzi akoze iyi ndirimbo nyuma y'iyo yasohoye bwa mbere yitwa 'Genzura umutima wanjye'  aho yasabaga Imana kugenzura umutima we.


Alexis Ntwali ni umuhanzi ukizamuka mu ndirimbo zihimbaza Imana. Ubusanzwe asengera mu itorero rya Calvary Revival church akaba azi gucuranga ibyuma bitandukanye. Ni intyoza mu gucuranga Piano na Quitar.

Alexis Ntwali afite Intego yo gutanga ubutumwa bwo kuvuga ineza y’Imana uko ashoboye kuko birashoboka ko hari uwo bizageza kuri Kristo kuko ni cyo gikomeye cyo gutanga ubutumwa bw'Imana kuko bugera hose. Imbuga nkoranyambaga akoresha: Facebook, Twitter na Instagram, hose yitwa @alex_ntwali

UMVA HANO 'NZAKUBONERA UMWANYA' INDIRIMBO YA ALEXIS NTWALI 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND