RFL
Kigali

Ibintu 10 bidasanzwe ukwiriye kumenya ku gusura

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:20/05/2020 16:43
0


Rimwe na rimwe umuntu ajya kumva akumva amara aravuze mu nda cyangwa agatura umubi mu buryo butunguranye. Iyi ni imikorere y’umubiri utagiramo uruhare ariko iyo bigeze ku gusura abantu benshi barabangamirwa cyane bakumva barasebye iyo bari mu ruhame.



Hari n’abo usanga abantu bibazaho bagasa n’aho bagucira urubanza iyo usuze uri mu ruhame. Umusuzi rero ugira impumuro ndetse n’ijwi bitangaje ariko dore n’ibindi bintu by’ingenzi ukwiriye kumenya kuri iki gikorwa cyo gusura.

1. Abagabo ni bo basura cyane kurusha abagore. Bivuze ko inshuro umugabo asura ku munsi ziruta izo umugore asura.

2. Ijambo umusuzi ryatangiye gukoreshwa mu 1962. Risobanuye umwuka uturuka mu kibuno ugasesekara hanze.

3. Abantu bakuru bashobora gusura nibura hagati y'inshuro 5 na 14 ku munsi. Bivuze ko umwuka uturuka mu kibuno muri izo nshuro zose ushobora kuba wakuzuza ballo.

4. Gusura ubusanzwe si igisebo nk’uko bamwe babifata, ahubwo ni ikimenyetso kigaragaza ko umuntu afite ubuzima bwiza. Iyo igogora ryakozwe neza hashobora kubaho uriya mwuka usohoka ari wo witwa umusuzi. Bivuze ko igihe wumva utajya usura uba ukwiriye kujya kwa muganga kuko haba hari ikibazo.

5. Umusuzi uba urimo Hydrogen Sulfide zifasha mu kongerera imbaraga utunyangingo bigatuma dukora neza. Burya ngo umuntu usuze aba akwiriye gushimirwa aho kumukwena kuko aba agaragaje ko afite ubuzima bwiza.

6. Umusuzi w’igitsinagore uranuka cyane kuruta uw’abagabo. Biterwa n’uko abagore bagira Hydrogen sulfide nyinshi.

7. Umusuzi ushobora kugenda wihuta ku rugero rwa 3.05m ku isegonda.

8. igihe uruhago rwegeranye cyane, umusuzi utanga urusaku n'ubwo akenshi usohoka bucece.

9. Iyo uhekenya shikAreti cyane cyangwa ukunze kunywa soda, usura kenshi gashoboka. Niba ujya wumva umuntu ukunze gusuragura, hari ubwo byaba biterwa n’iyi mpamvu.

10. Akenshi umuntu akunze gusura mu masaha y’ijoro iyo ari kuruhuka. Ni yo mpamvu uzumva umuntu waryamye mbere yawe agasinzira ukicaye, ukumva asura cyane kandi kenshi. Ntibizagutangaze.

Bavuga ko ibiremwa bisura cyane ari utunyamanswa two mu bwoko bw’imiswa. Ibindi harimo intama, zebra, inzovu, n’izindi.

Gusura ntibigombera kuba wariye gusa kuko n'umwuka cyangwa amacandwe umuntu amira ashobora kugera mu igogora agatanga uriya mwuka usohoka igihe cyo gusura. 

Ikizakubwira ko gusura ari kimwe mu bituma umubiri ukora neza ni uko iyo udasuze hari ubwo wumva ubyimbye munda nyamara wasohora uriya mwuka ukumva urahumetse.

Niba wajyaga useka umuntu usuze muri kumwe cyangwa ukumva usebye igihe usuze uri kumwe n’abandi, twizere ko nyuma yo gusoma iyi nkuru ugiye guhindura imyumvire.

Src: opera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND