Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi inkoko ni yo ngoma Abarundi bakazindukira mu matora aho bazaba bihitaramo Perezida uzabayobora mu gihe cy’imyaka 7 iri imbere. Maginga aya abarimo barahatanira uyu mwanya ni barindwi. Ese abantu bitege iki nyuma y’aya matora?.
Tariki ya 16 Gicurasi, ubwo
bari mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa CNDD-FDD Evariste Ndayishimiye, Perezida Pierre Nkurunziza yasabiye igihugu ko cyagira amatora azarangwa n’amahoro.
Ibi byaje kunganirwa na Alain-Guillaume Bunyoni, minisiteri ufite umutekano mu
nshingano ze, ubwo kuri uyu wa 18 Gicurasi yaburiye uwashaka guhungabanya aya
matora.
Aya matora aje gushyira akadomo ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza wari umaze imyaka 15 ku butegetsi bw’iki gihugu. Nkurunziza yagiye ku butegetsi nyuma y'uko iki gihugu kiviriye mu ntambara y’abaturage yamaze imyaka 12. Muri aya matora abahabwa amahirwe yo kuza imbere y’abandi ni Evariste Ndayishimiye wo mu ishyaka riri ku butegetsi kimwe na Agathon Rwasa wo mu ishyaka FLN.
Aba bombi bamaze kugaragaza ko intsinzi
itari kure yabo. Agathon Rwasa mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The
Washington Post, yatangaje ko aya matora agomba kugenga ejo hazaza h’iki gihugu. Yakomeje
yerekana ko imikorere ye n’abarwanashyaka be bibangamira ubutegetsi bw’ u
Burundi kandi ko bica amarenga y’intsinzi ikomeye kuri bo.
N’ubwo ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ryagiye rishinjwa kuyoborana inkoni y’icyuma ntibiribuza guhabwa amahirwe menshi yo kwegukana aya matora. Nyuma y’uko Pierre Nkurunziza atangarije ko yari agiye kongera guhatanira umwanya wo kuyobora u Burundi mu wa 2015, byateje umwuka mubi ndetse habaho igikorwa cyo gushaka kumuhirika ku butegetsi nubwo byapfubye.
Agashami k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe
uburenganzira bwa muntu katangaje ko abagera ku 1500 basize ubuzima abandi
400,000 bava mu byabo kubera izi mvururu. Nyamara hari ibindi byinshi iri shyaka
ryagejeje kuri iki gihugu harimo ibikorwa remezo, kuvurwa ku buntu kw’abana n’abagore,
ndetse no kwigira ubuntu.
Ku rundi ruhande Agathon Rwasa n’ubwo na we ahabwa amahirwe ariko si menshi nka Evariste Ndayishimiye. Abasesengura ntibahwema kuvuga ko Ndayishimiye natsinda amatora azakorera mu kwaha kwa Nkurunziza nubwo bidakwiye guhabwa amatwi.
Ubwo uwahoze ari perezida wa Angola José
Eduardo do Santos yaguraga kuri iyi mirimo igasigarana João Manuel
Gonçalves Lourenço, abantu bumvaga ko Lourenço yari agiye gukorera mu kwaha k’uwamusimbuye ariko siko
byagenze kuko ahubwo magingo aya yatangiye gukurikirana abo mu muryango wa Eduardo do Santos abaryoza
imitungo y’igihugu.
Hari icyizere y'uko Ndayishimiye
Evariste ashobora kuzana impinduramatwara mashya akavana iki gihugu mu bwigunge
cyarimo ku ruhando mpuzamahanga. U Burundi mu mwaka wa 2015 bwabaye nk’ubujya
mu bwigunge dore ko hari n’imiryango mpuzamahanga kuva ubwo yasezerewe gukorera
muri icyo gihugu.
Perezida Nkurunziza ugiye gusimburwa ku nshingano z’umukuru w’igihugu,
azahabwa impamba y’amadorari y’Amerika 530,000. Nyuma y’impamba, azahabwa
ingoro yo guturamo ndetse n’umushahara uzahoraho azajya ahabwa nk’uwahoze
ayobora iki gihugu.
TANGA IGITECYEREZO