RFL
Kigali

Paul Hagayi agarukanye imbaraga nyinshi ahita ashyira hanze indirimbo nshya yise 'Negamiye Imana'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/05/2020 22:43
0


Paul Hagayi, umuramyi, umwanditsi w'indirimbo, akaba n'umu Producer, agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki nyuma y'imyaka igera kuri ibiri yari amaze atumvikana cyane. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Negamiye Imana' yasohokanye n'amashusho yayo.



Paul Hagayi umuhanzi nyarwanda uba mu Buholandi, ni umugabo wubatse ufite umugore umwe. Yavukiye mu muryango wa Gikristo, Se akaba ari Umushumba mu itorero rya ADEPR. Yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2013, akaba yarasengeraga mu itorero rya ADEPR (Umudugudu wa Bugunga) i Gicumbi. Kuri ubu asengera mu itorero rya Power of Prayer Church mu Buholandi akaba ari n'umwe mu ba Worship leader mu itorero.

Yatangiye umuzika akiri umwana awutangirira mu matsinda atandukanye. Mu mwaka wa 2014 ni bwo yatangiye kujya muri studio gukora indirimbo ze wenyine za mbere muri Holland. Kuri ubu amaze gusohora album 1 yise ‘Nta rindi zina’, ubu akaba ari gukora album ye ya kabiri. Yifuza kugeza muzika ye ku bantu benshi kugira ngo ubutumwa bwa Kristo burusheho kwamamara.


Umuramyi Paul Hagayi afite intego yo kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi

Kuri ubu Paul Hagayi yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya ‘Negamiye Imana’ izaba iri kuri album ye ya 2. Mu kiganiro na INYARWANDA, ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo ye nshya, Paul Hagayi yagize ati “Muri iyi ndirimbo ’Negamiye Imana’ nahamyaga ko ubuzima bwacu buri depended (bushingiye) ku Mana yonyine gusa kandi ko umurimo wayo dukora atari uwacu ahubwo yo yonyine izawusohoza muri twe. Abafilipi 1:6”.

Yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ubwo yarimo yibaza ibibazo byinshi yabuze igisubizo. Ati “Iyi ndirimbo nayanditse mu gihe narimo nibaza ubwanjye ibibazo byinshi naburiye igisubizo, hahandi uba wumva hari intambara nyinshi urimo kurwana mu buryo bw’intekerezo aho rero ni ho Imana yanganirije mu ijambo ryayo dusanga muri Yerermiya 1:5 (Nakumenye ntarakurema kandi nakwejeje utaravuka). Numvise ngize imbaraga mu bugingo bwanjye, numva nsubijwe n’ibyo bibazo byose nibazaga muri njye”.

Yunzemo ati “Icyo give nahise mfata guitar na telephone ntangira kwadika indirimbo gutyo .. Nimwumva iyi ndirimbo murahita mwumva ijambo rigenda rigaruka mu bitero byombi rivuga ngo (isi itararemwa wari umfite mu mugambi kandi ibyo wibwira kungirira ni ibyiza gusa)” Yadutangarije imirongo yo muri Bibiliya yifashishije yandika iyi ndirimbo, ati “Nifashishije ibi bice muri Bibiliya mu kwandika iyi ndirimbo Zaburi 139:2-5;Abafilipi 1:6”.


Paul Hagayi avuga ko ahishiye byinshi abakunzi b'umuziki wa Gospel

Umuramyi Paul Hagayi uri gutunganya album ye ya kabiri, yamenyesheje abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ko abahishiye byinshi kandi byiza na cyane ko ubu yamaze kugarukana imbaraga nyinshi. Kuri ‘Social media’ (Facebook,Instagram,Twitter na Youtube) akoresha amazina ye asanzwe ari yo Paul Hagayi”.Uyu muramyi aherutse kurushinga n’umukunzi we Odette Bakunda mu birori bibereye ijisho byabereye mu Buholandi mu mpera za Nyakanya 2019.


Paul Hagayi na Odette Bakunda bakoze ubukwe mu 2019

REBA HANO INDIRIMBO 'NEGAMIYE IMANA' YA PAUL HAGAYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND