RFL
Kigali

TOP 15: Abaraperi beza b’ubu n’ab’ibihe byose ku Isi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/05/2020 17:51
0


Gukora urutonde rw’abaraperi beza ku Isi buri gihe bikurura ibiganiro n’impaka zidashira. Ibi akenshi biterwa n’uko nta nzira itomoye yo kugena ngo kanaka arusha uyu.



Inzira byakabaye binyuramo ni uburyo umuhanzi agwa mu njyana, uburyo umuryango mugari wakira ibyo akora, amagambo agize indirimbo n’ibindi. Byaba urugamba rukomeye kumvisha ko Tupac arenze Jay-Z ufatiye ku ngingo y’uko umuryango mugari wakira ibintu mu buryo butandukanye.

Ni cyo kimwe no kuvuga ko, Biggie [Notorious] arenze Kanye West ufatiye ku ngingo imwe y’uburyo abantu bamwakiriye gusa bikaba ikinyuranyo mu gukoresha indangururamajwi.

Gusa ufatiye ku ngingo ya ‘crème de la crème’ [uw'ibihe byose] nk’imwe mu z'ingenzi muri Hip-Hop ukareba Eminem, Jay-Z, Nas, Kendrick Lamar, Tupac na LL Cool J, ntabwo byakoroha kumenya ngo ni nde urenze undi.

Ni byo bituma rero ibi biganiro n’izi mpaka bihora biryohera ababaganiraho. Tuko yakoze urutonde ruriho abaraperi beza b’ubu ndetse n’ab’ibihe byose.

1.Tupac:

Tupac Amaru Shakur afatwa nka nimero ya mbere mu baraperi b’ibihe byose. Mbere y’urupfu rwe, ku wa 13 Nzeri 1996, Tupac Shakur ntawashidikanyije ko ariwe muraperi wari ukomeye icyo gihe.

Ibinyacumi bibiri bishize, abantu baracyaririmba ubutumwa bwe. Imwe mu mpamvu itangwa, ni uko uyu muhanzi yihariye ku kuririmba ku bibazo abantu bacamo mu buzima busanzwe.

Yaririmbye ku busumbane bw’abantu, abonwa mu ndorerwamuntu y’umuntu ushaka impinduramatwara iganje. Uyu muhanzi wamaze hafi imyaka itanu mu muziki, afite icyo avuze kuri sosiyete.

Tupac yari afite ubuhanga mu gukoresha indangururamajwi akagira n’uburyohe bwavaga ku buryo yatondekanyagamo amagambo yaririmbaga.

2.The Notorious B.I.G

Christopher George Latore Wallace [The Notorious B.I.G] ubwo yasohoraga Album ‘Ready to Die’ mu 1994, yabaye umwe mu bantu bakomeye bakora injyana ya Hip-Hop muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu gice cy’Iburasirazuba abantu benshi bamufasha nk’umuntu urenze. Igikundiro cyagutse ubwo yazaga imbere y’abahanzi bakunzwe mu Burengerazuba.

Nubwo atamaze igihe kinini mu muziki ariko afite umurage mu rugendo rw’abakoze injyana ya Hip Hop. Ibinyacumi bibiri nyuma y’urupfu rwe, benshi baracyafite igitekerezo cy’uko yari umuraperi w’ibihe byose.

3.Eminem


Eminem Marshall Bruce Mathers III [Eminem] si umuraperi w’ibihe byose gusa, aranabangutse mu gutondekanya amagambo. 

Afatwa na benshi nk’inkingi ikomeye muri Hip Hop ahanini biturutse ku mpinduka zagaragaye akimara kwinjira mu njyana ya Hip Hop n’uko abantu bamufata.

Eminem ni umuhanzi w’indirimbo zifite ubutumwa kandi bukora ku marangamutima y’abafana. Afata ibyemezo yiteze guhangana n’ingaruka zabyo.

Rimwe na rimwe agaragaza icyo atekereza kuri politiki kandi azi kugenzura igihiriri cy’abafana, by’umwihariko yita ku isesengura akora n’ibyo atangaza. Kimwe mu bimushyira imbere y’abandi baraperi bose ni uko ashobora kurapa kubarusha bose.

4.Kendrick Lamar

Kendrick Lamar Duckworth ni umwe mu baraperi beza. Ari imbere y’abandi ku bw’ubuhanga bwe mu kwandika no gutunganya indirimbo ziri mu njyana ya Hip Hop

Imyandikire ye ishobora gutuma ahangana n’abandi baraperi bose. Mu bihe bitandukanye, yasohoye indirimbo zifite amagambo zivugira muri Hip-Hop. Yarashikamye mu rugendo rw’umuziki kuva arutangiye nk’umuhanzi wigenga.

5.Jay-Z

Shawn Corey Carter [Jay-Z] ni umuraperi w’umunyamerika, umwanditsi w’indirimbo akaba na Producer.

Uretse kuba ari umwe mu baraperi b’ibihangange muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umukire. Benshi bashyira Jay-Z imbere bitewe na-Album z’uburyohe yagiye ashyira hanze.

Nka Album ye ‘Blueprint’ yerekanye ko ari umuraperi w’umuhanga ushobora gukora indirimbo zifite ijwi ryiza ziherekejwe n’amagambo atondekanyije neza.

6. Nas

Niba uri gushaka umuraperi w’ibihe byose ufite indirimbo zuje amagambo aryoheye ugutwi, Nasi Bin Olu Dara Jones [Nas] afite amajwi menshi mu itora. Mu bucuruzi, Nas ni umwe mu baraperi bacye basohoye Album umunani z’agaciro kanini.

Ibi si byose bimushyira ku rutonde rw’abakomeye, kuko Nas ari umwarimu mwiza mu kunyuza mu njyana ya Hip Hop inkuru nziza yo kumvwa. Afatwa nk’umwami w’umuhanda w’indirimbo yakikirizwa na buri umwe. 

Injyana y’indirimbo ze ikora ku mitima ya benshi mu basangiza b’amagambo bo mu gisekuru gishya.

7.Drake

Aubrey Drake Graham [Drake] ni umunya-Canada w’umuraperi, umuhimbyi akaba na Producer. Mu 2009 Drake yasinye amasezerano y’imikoranire muri Label ‘Young Money’ ya Lil Wayne.

Uyu munsi hari bemera ko yamaze kurenga ku rwego rwa Lil Wayne n’abandi bahanzi. Hejuru y’ibi, Drake agira indirimbo na Album zicuruza mu buryo bukomeye zikayobora intonde kuva mu 2009 yinjiye ku isoko ry’umuziki.

Drake kandi ari imbere y’abandi bahanzi bafite indirimbo bagurisha ibihangano byabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubwo ari umunya-Canada.

8.Lil Wayne

Dwayne Michael Carter Jr [Lil Wayne] ubwe yigaragaza nk’umuraperi w’ibihe byose mu bakiriho. Ibi bishobora kuba ari ukuri kuko ari mu baraperi bacye bafite Album zahawe ikirango [Platinum], ku myaka 17 y’amavuko.

Hari abavuga ko yahawe iki kirango bitewe n’amagambo y’ubuhanga akoresha mu ndirimbo ze. Uretse kwandika indirimbo, Wayne ajya anakora indirimbo zije muri we atafashe umwanya wo kuzandika kandi ntiyibeshya.

9.Snoop Dogg

Benshi bashobora kudashyira Calvin Cordozar Broadus Jr [Snoop Dogg] ku rutonde rw’abaraperi beza. Ariko ku rutonde rw’abaraperi b’ibihe byose ntawe ushobora kumushidikanyaho.

Uhereye kuri Album ze nyinshi zo mu myaka ishize, buri ndirimbo izigize ushobora kunyurwa naho bitewe n’amagambo azigize. Snoop ni umwe mu baraperi babangutse barwanira ishyaka abandi, kandi akaba umuhanga mu kuvuga ikimurimo.

10. Rakim

Iyo abantu bagiye impaka ku bahanzi b’ibihe byose William Michael Griffin Jr [Rakim] aboneka ku rutonde. Ariko se koko Rakim ni umuraperi w’ibihe byose! Ashobora kuba ari umuraperi w’ikiragano cye.

Hari igihe cyageze muri Amerika binjira mu gihe cy’imyaka y’abaraperi b’abanyempano aribwo habonetse abarimo LL Cool J, Public Enemy, Big Daddy Kane n’abandi. Kugira ngo Rakim, abone aho amenera yigaragaje mu buryo atondekanya amagambo. 

Afite ubuhanga bwihariye mu ijwi binatuma afatwa na benshi nk’umwanditsi mwiza. Kuri iki gihe, benshi mu baraperi ntibifuza kurenga umurongo wa gakondo yabo mu guhimba.

11. Kanye West

Kanye Omari West [Kanye West] mu 2004 ni bwo yasohoye Album ya mbere yise ‘The College Dropout’. Iyi Album yaracurujwe ku rwego rwiza, umuraperi mushya icyo gihe aba aravutse.

Kanye akunze gusohora indirimbo za Rap byatumye yemeza abakunda Hip Hop ko ari umunyenganzo. Atekerezwaho na benshi, uko agaragara bituma adatekerezwaho kabiri n’abamushyira ku rutonde rw’abaraperi beza Isi ifite.

Kanye West ni ikitegererezo kenshi ahora ashakishwa na benshi mu baraperi bo muri Afurika bifuza gukorana nawe. Intambwe ya mbere kuri we, kwari ukugirana amasezerano y’imikoranire n’umunya-Nigeria Donn Jazz kuri Label ‘G.O.O.D’.

12. J. Cole

Jermaine Lamarr Cole [J. Cole] ni umunyamerika w’umuraperi, umuhimbyi akaba n’umuririmbyi. Kuva mu 2007 asohora ‘mixtape’ y’indirimbo ze, benshi bamenye ko azaba mugari mu bakora injyana ya Hip-Hop.

Cole ntiyigeze atakaze mu rugendo rwe nk’umuhanzi wigenga. Buri murongo ugize indirimbo ye ni uwo gutekerezaho. 

Kandi ushobora kuvuga ko indirimbo zifite amagambo azamura amarangamutima. Ategura neza icyo ashaka kuririmba adaciye ku ruhande cyangwa ngo atinye inkurikizi.

13. Lauryn Hill


Nta muntu ujya ushidikanya ko Lauryn Hill ari umuraperikazi mwiza w’ibihe byose, anagira amajwi menshi mu bavuga ko ari ku rutonde rw’abaraperikazi beza ku Isi.

Hill ni umwe mu bagore b’abaraperikazi begukanye Grammy Awards banaciye uduhigo mu icuruzwa ry’indirimbo zabo. Abamwumvise guhera mu myaka ya 1990 bashobora kuvuga ko yari umuhanzi wihariye, ukunzwe kandi wagize ibihe byiza mu gihe cye.

14.Ice Cube

Iyaba umuraperi ashobora guhabwa izina ry’uw’ibihe n’ibihe Ice Cube yaba yuje buri kimwe. Uretse kuba yarakuriye muri Rap ya Old School, anafite indirimbo nziza z’ubutumwa bwanyuze umubare munini w’abafana.

Ice ari mu ba mbere bafite indirimbo zakishijwe cyane ku Isi ziri mu njyana ya Rap. Yashikamye mu murongo w’ibyo akora kuva atangiye kugeza n’ubu.

15. Andre 3000

Andre Lauren Benjamin [Andre 3000] ni umuraperi w’umunyamerika akaba n’umukinnyi wa filime. Benshi bamufata nk’umuhanzi mwiza w’ibihe byose kubera uburyo yashikamye mu rugendo rw’umuziki n’imiririmbire ye.

Mu rugendo rwe, afatwa nk’umuraperi wajyanye n’ibihe bituma aboneka mu banyabigwi bafite indirimbo zijyanye n’igihe. Benshi mu baraperi bakomeye bakomoka muri Amerika barimo Jay-Z, Eminem, Tupac, LL Cool J, Dr Dre n’abandi.

Muri Amerika hahora intambaro y’amagambo y’abibaza niba abaraperi bakomeye bavuka mu gice cy’Iburasirazuba cyangwa se Iburengerazuba.

Mu myaka ya 1990, benshi mu bafana bavugaga ko abaraperi bo mu Burengerazuba bakomeye bitewe n’uko bari bafite Tupac Shakur. Mu Burasirazuba nabo bavuga ko bakomeye kuko bari bafite Notorious B.I.G.

Umuziki uraguka, bituma ibisekuru bisumbirana ku buryo umuhanzi ukomeye ubu, ejo mu gitondo wasanga atari ku ibere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND