RFL
Kigali

Symphony Band batangiye urugendo rwo gusohora indirimbo nk’abahanzi, bahereye kuri “Hey”-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2020 15:14
0


Niba warasohokeye mu birori by’abakomeye n’aborohoje mu bihe bitandukanye itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi “Symphony Band” ryarakunyuze mu ndirimbo bacuranze badakura mu mijya.



“Symphony Band” iri imbere muri Band zikomeye, aho yifashishwa na benshi mu bahanzi mu bitaramo, indirimbo basohora n’ibindi bifitanye isano n’umuziki. 

Bafashije The Ben mu gitaramo aherutse gukorera mu rugo, East African Party, ibitaramo bitandukanye byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village [KCEV] ahazwi nka Camp Kigali n’ahandi.     

Niyontezeho Etienne umuyobozi wa “Symphony Band”, yabwiye INYARWANDA ko nyuma y’igihe bacurangira abandi bahanzi igihe cyari kigeze kugira ngo batangira gusohora indirimbo nk’abahanzi bigenga.

Niyontezeho yavuze ko igitekerezo cyo gusohora indirimbo nk’abahanzi bari bakimaranye igihe, ariko ko babanje gutunganya studio yabo bwite kugira ngo byinshi bajye babyikorera.

Ati “Ni igitekerezo twari dufite kuva na mbere ariko tutarabona uburyo tubikora. Tutaranitegura kubijyamo. Twabanje kubaka studio, turayikora neza irarangira, dutangira gukora imyitozo hari n’abandi bahanzi benshi twagiye dukorera.”

Yavuze ko ubu bamaze gushyira buri kimwe ku murongo bityo ko banzitse mu rugendo rwo gukomeza gushyira hanze indirimbo nk’abanyamuziki b’abahanga banabyize.

Bahereye ku ndirimbo “Hey” ifite 03 n’amasegonda 20’ yaririmbwe na Ariel Wayz afashwa na bagenzi be Double Bass wacuranze gitari, The Major wayikoze mu buryo bw’amajwi n'abandi.

Iyi ndirimbo ivuga ku rukundo rw’umukobwa utera intambwe ya mbere akabwira umuhungu uburyo amukundamo akaboneraho no kumubwira uburyo adashaka ko amujya kure.

Integuza [Cover] y’iyi ndirimbo iriho ifoto igaragaza umukobwa asaba umuhungu urukundo.

“Symphony Band” igizwe na Niyontezeho Etienne, Mugisha Frank, Uwayezu Ariel [Ariel Wayz], Irakora Fabrice, Mugengakamere Joachim [Producer] ndetse na Lukongo Ngoli Taylor.

Ariel Wayz waririmbye iyi ndirimbo "Hey" afatanyije na bagenzi be


Uhereye ibumuso: Mugisha Frank, Niyontezeho Etienne, Mugengakamere Joachim na Irakora Fabrice

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA YITWA 'HEY' Y'ITSINDA "SYMPHONY BAND"

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND