RFL
Kigali

Burundi: Ruswa y’igitsina ivuza ubuhuha muri muzika imwe mu bituma nta gitsinagore gitera imbere

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/05/2020 10:19
0


Iyo witegereje umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba, usanga umuziki wo mu Burundi usa nk'aho ucumbagira cyane cyane wareba ku Gitsinagore gikora muzika ugasanga hari abakora muzika batarenga umutaru ngo akenshi biterwa na Ruswa isabwa abakobwa cyangwa abagore bakora muzika.



Amakuru atandukanye yemeza ko impano abarundi bazifite ariko ntaho bazigera bagera mu gihe bakwa ruswa y’igitsina kugira ngo ibihangano byabo bimenyekane. Abenshi baterwa inda bakabivamo bakajya gukora ibindi ibijyanye na muzika bakabishyira ku ruhande nk’uko itangazamakuru ryifashishije umwe mu bakobwa bakora umuziki ngo asobanure uko biba bimeze n’impamvu ibitera.

Umuhanzi usa n’ucumbagira muri muzika kandi yari afite impano mu minsi yatambutse, Blina Janet yasobanuye byinshi mu kiganiro na indunditv, bigaca no ku indundi.com. Uyu mukobwa yavuze ko abakobwa bo mu Burundi bazi umuziki ariko n'ubwo hari abafite imbaraga nke ubwabo no kwiyandarika bituma impano zabo zihagarara.


Blina Janet utacyumvikana muri muzika cyane mu Burundi

Ntabwo abahanzikazi bimwa uburenganzira ngo bigaragaraze. Blina Janet yavugiye abenshi basubijwe mu bikari bagapfukirama umuziki wabo. Uyu muhanzikazi yatangaje ibi ubwo yari abajijwe impamvu nta mukobwa w’Icyamamare w’umurundi uzwi nko mu bindi bihugu yewe n’impamvu abakobwa bagaragara gacye mu mirimo y’umuzika n’ikibaca intege.

Kimwe mu byishe iterambere ry’umuziki w’u Burundi ni uburaya abahanzikazi bakorerwa no kugaragaza imbaraga nke ku bwabo. Ahereye ku mbaraga nke yagize ati: ”Ubunebwe ni kimwe mu byishe iterambere ry’umuziki w'abarundikazi n'ubwo ruswa y’igitsina iza ku isonga ariko hari abakora nanone abaza bagakora indirimbo imwe bagahita baburirwa irengero mbese bakora nta ntumbero bafite ubwabo”.

Blina uheruka gukora indirimbo yise 'I dont Care', yongera agaruka ku ngingo y’uburaya abahanzikazi bakorerwa, akagira ati:” Nk'ubu umukobwa araza agakora indirimbo imwe akabona abamwandikira bamwifuriza gutera imbere bamubwira ko ashoboye abandi bakamwemerera kumufasha kumenyekanisha ibihangano bye mu gihe gito hakabaho bya bindi byo kuryamana ntibibura mu Burundi, ubwo mu nyuma bakamutera inda ubwo nukuvuga ngo bahita bacika intege zo gukomeza gukora ikitwa umuziki.”

Amakuru yo mu Burundi akomeza avuga ko n'ubwo abakobwa bagerageje kwinjira muri muzika basambanwa, ahanini ni ubwumvikane nta gahato cyangwa ihohoterwa bakorerwa usanga biba bimeze nk’ubwumvikane buba bwabayeho dore ngo habanza kubaho ibisa n’ubushuti ku mpande zombi bikarangira nta mpano iteye imbere.

Iyo witegereje mu bihugu 5 bigize Akarere, usanga Igitsinagore gisa nk’igicika intege cyane mu bucuruzi by’umuziki, ahanini usanga nko muri Uganda, Kenya n’u Rwanda ari ho humvikana cyane umuziki ufite ingufu mu gitsinagore, mu gihe Tanzaniya iyoboye umuziki mu karere aho hamenyekana cyane Igitsinagabo yewe umuziki wabo wafashe indi ntera ku ruhando mpuzamahanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND