RFL
Kigali

Bundesliga yasubukuwe Borussia Dortmund inyagira Schalke 04 mu mukino wagaragayemo udushya twinshi - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/05/2020 22:42
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, shampiyona y’u Budage izwi nka ‘Bundesliga’yabimburiye izindi kugaruka nyuma yo guhagarikwa n’icyorezo cya Coronavirus muri Werurwe, Umukino wari witezwe na benshi wahuje abakeba babiri, Borussia Dortmund na Schalke 04, Dortmund yari ku kibuga cyayo yanyagiye Schalke ibitego 4-0.



Bundesliga yasubukuwe amakipe akina umunsi wa 26 wa shampiyona , nyuma y’iminsi 66 yari ishize ibikorwa by’imikino mu Budage byarahagaritswe.

Uyu munsi ibintu byose byari bishya, urebye uburyo abakinnyi bari bahagaze mu kibuga, abasimbura bicaye mu buryo bahanye intera kandi bambaye udupfukamunwa, mu gihe kandi hagiraga ikipe itsinze  abakinnyi bishimiraga ibitego bahanaga inkokora cyangwa bagasiga intera hagati yabo.

Stade ya Signal Iduna Park yari yambaye ubusa nubwo iri mu masitade ya mbere i Burayi agira ubushyuhe bw’abafana bidasanzwe cyane ko mbere ya Coronavirus yahoraga yuzuye.

Borussia Dortmund yakinnye umupira mwiza cyane wo guhererekanya ndetse no gusatira izamu irusha ikipe ya Schalke 04 ku buryo bugaragara nubwo kizigenza wayo Jadon Sancho yari ku ntebe y’abasimbura.

Dortmund yafunguye amazamu ku munota wa 29 ku gitego cyatsinzwe na Erling Braut Haaland ku mupira mwiza yahawe na Thorgan Hazard.

Iyi kipe yari ku rwego rwo hejuru cyane yakomeje kuyobora umukino biyifasha kubona igitego cya kabiri ku munota wa 45 gitsinzwe n’umunya-Portugal  Raphael Guerreiro ku mupira yahawe na Julian Brand.

Mu gice cya kabiri Dortmund akomeje kugora cyane Schalke 04, iyigisha umupira w’amaguru, itsinda igitego cya 3 ku munota wa 48 gitsinzwe na Thorgan Hazard ku mupira mwiza yahawe na Julian Brandt.

Raphael Guerreiro yatsinze igitego cya kane cy’agashinguracumu ku munota wa 63 ku mupira mwiza yahawe na Erling Braut Haaland bituma iyi kipe yihimura kuri Schalke 04 nayo yaherukaga kuyinyagira ibitego 4-0 mu mwaka ushize.

Nyuma y’umukino,abakinnyi ba BVB bagaragaye bari guha amashyi intebe za stade cyane ko nta bafana bemewe kwinjira ku masitade.

Gutsinda uyu mukino byafashije Borussia Dortmund kugira amanota 54 ku mwanya wa kabiri, irushwa inota rimwe na Bayern Munich, yo izakirwa na FC Union Berlin ku Cyumweru.

Uko mikino ya muri Bundesliga yagenze kuri uyu wa Gatandatu:

Augsburg1 - 2 Wolfsburg

Borussia Dortmund 4 - 0 Schalke 04

Fortuna Düsseldorf 0 - 0 SC Paderborn 07

Hoffenheim 0 - 3 Hertha BSC

RasenBallsport Leipzig 1 - 1 Freiburg


Abanyamakuru bakurikiranye umukino bambaye udupfukamunwa banahanye intera


Abasimbura bicaye bahanye intera


Erling Haaland yafunge amazamu ku munota wa 29



Mrmuna wa Eden Hazard- Torga Hazard yitwaye neza muri uyu mukino


Abakinnyi ba Borussia Dortmund bishimiye ibitego bahana intera


Nyuma y'umukino abakinnyi ba Dortmund bakomeye amashyi intebe zitagira abafana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND