RFL
Kigali

Ibizamini byakozwe n'Abaganga byagaragaje icyahitanye Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/05/2020 16:52
0


Isuzuma ryakorewe imirambo y’abaguye mu mpanuka ya kajugujugu yahitanye Kobe Bryant tariki ya 26 Mutarama, ryagaragaje ko we na bagenzi be umunani bari kumwe, bishwe n’ibikomere bikabije batewe n’impanuka, ariko Kobe yangiritse bikomeye mu bwonko ndetse ngo n’umubiri we urashya cyane, mu gihe umukobwa we yakomeretse imbere mu mubiri.



Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020, nibwo ibizamini byo kwa muganga [autopsy]byakorewe ku mibiri y’abantu 9 bari muri iyi kajugujugu  yahitanye Kobe Brayant n’umukobwa we w’imyaka 13, byasohotse nyuma y’amezi 4 iyi mpanuka ibaye.

Raporo y’abaganga yavuze ko aba bantu uko ari 9 bose bahungabanye cyane ubwo iyi ndege ikimara kubura uburinganire mu kirere.

Ibizamini byagaragaje ko umupilote w’iyi kajugujugu witwa Ara Zobayan w’imyaka 50 nta nzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge yafashe.

Bryant n’umukobwa we Gianna bari muri iyi ndege, aho bari bitabiriye irushanwa ry’abana rya Basketball, bakaba bari kumwe n’abandi bantu 7 barimo John Altobelli w’imyaka 56 n’umugore we Keri, n’umukobwa wabo Alyssa.  Harimo kandi Payton Chester na mama we Sarah Chester, n’uwitwa Christina Mauser.

Mu mezi ashize, umugore wa Kobe witwa Vanessa Bryant yaherukaga gutanga ikirego cy’amapaji 72 ashinja kompanyi y’indege yari itwaye umugabo we yitwa Island Express gukora amakosa akomeye yatumye iyi mpanuka iba.

Island Express yakuriye inzira ku murima umugore wa Kobe Bryant, ihakana ko nta ruhare yagize mu mpanuka yahitanye Kobe n’umukobwa we, kuko baburiwe mbere yuko indege ihaguruka ariko ntibabie agaciro.

Iyi kompanyi ngo yongereyeho ko Kobe n’umukobwa we Gigi bagombaga kuba bazi neza ko kugenda muri kajugujugu birimo ingaruka mbi cyane.

Vanessa arega iyi kompanyi,yavuze ko ikwiriye no kuryozwa ububabare,ubwoba n’ibihe bikomeye umugabo we n’umwana we banyuzemo mbere yo guhitanwa n’iyi ndege.

Yavuze ko umupilote w’iyi ndege witwa Zobayan Atari afite amakuru ajyanye n’ikirere ndetse ngo yanze guhagarika urugendo kandi yarabonaga ko ikirere ari kibi cyane ku buryo cyahitana umuntu.

Urukiko rwabwiwe ko uyu mushoferi yahanwe mu myaka 5 yari ishize azira gutwara indege mu kirere kibi cyane atabona kandi bitemewe ndetse ngo uyu mupilote yemerewe gutwara iyi ndege nta bunararibonye afite.

Itangazo rya polisi ya California rivuga ko iyi ndege yaguye ahantu hadatuwe kandi ikaba nta muntu yasanze ku butaka aho yaguye.

Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Los Angeles yatangaje ko nta muntu warokotse muri iyi ndege yarimo abantu 9.

Iyo kajugujugu yo mu bwoko bwa Sikorsky S-76B yahanukiye ku musozi hafi y'umujyi wa Calabasas uri muri Los Angeles muri leta ya California, mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Kobe Bryant n’umukobwa we Gigi n’abandi bantu umunani baguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yabereye California ubwo bari mu nzira berekeza aho Kobe yari afite ishuri ryigishaga Basketball rya ‘MAMBA Academy”.


Kobe Bryant n'umukobwa we Gianna bitabye Imana muri Mutarama 2020 bazize impanuka ya Kajugujugu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND