Mu gihe hagitegerejwe umufatanyabikorwa uzatera inkunga shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, benshi mu basesenguzi bamaze igihe kirekire bakurikirana iby’iyi shampiyona, bemeza ko amafaranga atangwa n’umuterankunga adakwiye kugabanywa kimwe ngo amakipe anganye umugabane kuko atananganya abafana binjira ku bibuga.
Mu
busanzwe iyo shampiyona yabaga ifite umuterankunga, yatangaga amafaranga akagabanywa
amakipe mu rwego rwo kuyafasha kubaho, Rayon Sports ifite abafana benshi
ikanganya amafaranga na Gicumbi Fc.
Ni
kenshi cyane ikipe ya Rayon Sports yagiye ifatirwa ibihano kubera kwanga
kwitabira amarushanwa amwe n’amwe yateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru
mu Rwanda ‘FERWAFA’ , ariko bikarangira Rayon Sports itumvikanye na FERWAFA ku
mafaranga igomba kuyiha angana n’ayo yageneye andi makipe, kuko n’abafana
bazitabira iyo mikino ku bibuga uzasanga batangana mu mibare.
Iyi
kipe kandi ikundwa na benshi haba mu Rwanda no hanze yarwo, yagiye isaba
kenshi ko amafaranga atangwa n’umuterankunga adakwiye kugabanywa kimwe ariko
FERWAFA ikayima amatwi.
Umwaka
w’imikino wa 2019/20 wakinwe nta muterankunga shampiyona y’u Rwanda ifite,
nyuma yuko uwo yari ifite akuyemo ake karenge, akigendera.
Kugeza
magingo aya, FERWAFA iri mu biganiro n’abafatanabikorwa
babiri aribo BRALIRWA na RBA, kugira ngo bazatere inkunga sampiyona y’u Rwanda
uhereye mu mwaka w’imikino wa 2020/21.
Gusa
ariko nubwo bitaratangazwa ko impande zombi zumvikanye kugira ngo iyi
shampiyona igire umuterankunga, inararibonye ndetse n’abasesenguzi mu mupira w’amaguru
bemeza ko hakwiye kuba impinduka zigaragara mu isaranganywa ry’amafaranga y’umuterankunga,
kuko n’amakipe ubwayo atangana.
Sam
Karenzi umunyamabanga akaba n’umuvugizi w’ikipe ya Bugesera FC, asanga FERWAFA
ikwiye gutekereza kabiri kuko amakipe atanganya abafana bitabira imikino ku
bibuga.
Yagize
ati ”Ntekereza ko dushyize mu kuri, kuba amakipe ubwayo atanganya abafana n’ibyo
agenerwa bitakabaye bingana kuko kuza kugereranya Rayon Sports na APR FC n’andi
makipe waba wirengagije ukuri kandi kwigaragaza, FERWAFA izabisuzume neza kuko
ubwanjye mbona umugabane w’amakipe utakabaye ungana”.
David
Bayingana umunyamakuru w’imikino mu Rwanda, nawe yemeza ko kugereranya
amakipe yose ukayashyira ku munzani umwe bidakwiye kuko ubwayo atangana.
Yagize
ati ”Gushyira ku munzani umwe amakipe atanganya ibiro ntabwo biba aribyo, kuko
ntekereza ko amakipe adakwiye kubona imigabane ingana kuko n’ibyo yinjiriza
abaterankunga bitangana, ahubwo yagakwiye guhabwa ibiyikwiye ku buryo abafana
bakwiyongera n’umuterankunga akanyurwa nawe akongera amafaranga bigatuma n’aya
makipe mato aboneraho”.
Ubuyobozi
bwa FERWAFA bwo buvuga ko icya mbere cyihutirwa buri gukora, ari ugushaka
abafatanyabikorwa, naho ibyo gusaranganya amafaranga y’umuterankunga bizava mu
byifuzo n’ibitekerezo by’abanyamuryango kuko bazakorana inama nyuma.
TANGA IGITECYEREZO