RFL
Kigali

Ibyo Michelle Obama avuga ku mubano wihariye n’umurinzi we Allen Taylor

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:14/05/2020 17:39
0


Mu ntangiriro z’iki cyumweru hasohotse Filime mbarankuru irimo agace kibanda cyane ku mubano wihariye hagati y’umugore wa Barack Obama, Michelle Obama n’umurinzi we bamaranye igihe Allen Taylor.



Ku rubuga rwa Netflix ni ho hanyuze iyi Filime mbarankuru yiswe “Becaming 2020”. Muri iyi filime havugwamo umubano wihariye we n’umurinzi we Allen Taylor bamaranye imyaka hafi 12. Michelle Obama ahamya ko we abona Allen nk’umuvandimwe kurenza ku mubona mu isura y’akazi kabahuje.


Ikinyamakuru Essence gihamya ko Taylor yarinze Madamu Michelle Obama kuva mu 2008. Michelle yatangaje ko amubona nk'umwe mu bagize umuryango kandi baziranye cyane ibitaburamo ubucuti.

Michelle Obama yagize ati: "Allen ameze nk'umuvandimwe kuruta uko ari umukozi, yambereye uburambe bwa mbere bwo kugira ibisobanuro birambuye ubwo rero iyo ni imyaka 12 y'ubucuti,."

Akomeza ashimangira ko amaze igihe kinini amwitegereza mu bice bye by’inyuma mu bikanu. Yagize ati: "Njyewe namaze igihe kinini ndeba inyuma y'umutwe we (mu bikanu)".

Ku ruhande rwa Allen Tyalor yemeye ibisobanuro Madamu Michelle Obama yatanze ku busobanuro bw’ubucuti bwabo ko buhari. Allen avuga ko kandi aka kazi akora ari akazi kagoye kuko gasaba umuntu gukora ari maso 100% kandi ngo ubuzima bwe buba busa n’uburegetse.


Michelle akomeza ahamya ko nubwo yitegereza imiterere ya Allen Taylor agera aho akibuka uwo ari we nubwo aba yitegereza mu bikanu bye. Muri iyi ya Michelle Obama yitwa Becoming 2020 agaruka na none mu buzima bwe bwite bwo mu bwana urugendo rwe mu mashuli yize akagaruka kandi ku mibereho y’abana be 2 ari bo Maria Obama na Sacha Obama.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND