RFL
Kigali

Ed Sheeran yaciye agahigo mu Bwongereza ko kuyobora urutonde rw’abahanzi bakize

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/05/2020 15:39
0


Ed Sheeran ni umuhanzi umaze kuba ubukombe dore ko nta muntu ukurikira umuziki utamuzi ku Isi. Kuri iyi nshuro yaciye agahigo ko kuba ari we muhanzi ukiri muto ukize kurusha abandi mu Bwongereza. Nk'uko bigaragara Ed Sheeran ni we uyoboye urutonde rw’abahanzi bakize bafite imyaka iri munsi ya 30.



Ed Sheeran ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zitandukanye nka: Perfect, Shape of you, Happier n'izindi nyinshi. Amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun, avuga ko milliyoni zigera kuri mirongo ine z’amayero (£40,000,000) uyu muhanzi yinjije muri uyu mwaka zatumye agera ku mutungo ungana na miliyoni magana abiri z’amayero (£200,000,000), bituma aza ku mwanya wa mbere nk’umuhanzi w’umwongereza ukize cyane mu bahanzi bari munsi y’imyaka 30.

Uyu muhanzi ufite imyaka 29 y’amavuko yasohoye indirimbo nyinshi zakunzwe, gusa mu minsi ishize ni bwo yatangaje ko agiye gufata ikiruhuko mu muziki, nyuma y'uko amaze kurushinga n’umukunzi we Cherry Seaborn.

Uru rutonde rw’abahanzi bafite agatubutse mu Bwongereza rwajeho abahanzi benshi batandukanye bagiye bamenyekana cyane muri iki gihugu no ku isi muri rusange. Uru rutonde rukorwa buri mwaka muri Mata rugakorwa n’ikinyamakuru Sunday Times.

Uretse abahanzi, hasohoka n'izindi ntonde nyinshi ziriho abakinnnyi bakina imikino myinshi itandukanye, abashoramari, abakinnyi ba sinema n’abandi benshi batuye Bwongereza. Kuri uru rutonde hagagaraho abasore bahoze bagize itsinda rya One Direction, abahanzi nka: Sam Smith, Rita Ora, Stormzy, George Ezra, Dua Lipa n’abandi benshi.

Abasore bahoze bagize itsinda rya One Direction, bamwe mu baje ku myanya ya mbere kuri uru rutonde

Dore uko urutonde ruteye:

SUNDAY TIMES RICHEST MUSICIANS UNDER 30 2020

1.      Ed Sheeran  £200M

2.      Harry Styles  £63M

3.      Niall Horan  £50M

4.      Little Mix      £48M

5.     Louis Tomlinson  £45M

6.     Liam Payne £44M

7.     Zayn Malik    £36M

8.      Sam Smith     £33M

9.      Rita Ora  £20M

10.    Stormzy  £20M

12.    George Ezra   £16M

13.   Dua Lipa £16M

Ku rutonde rusanzwe hatagendewe ku myaka, uyu muhanzi aza ku mwanya wa cumi mu Bwongereza mu gihe ruyobowe na Lord Andrew Lloyd Webber na Sir Paul Mc Cartney n’umutungo ugera kuri miliyoni Magana inani z’amayero (£800,000,000).

Rihanna nyuma yo kujya gukorera ibikorwa bye mu Bwongereza harimo nka Bajan Beauty nawe agaragara kuri uru rutonde rw’abahanzi bakize mu Bwongereza (hatagendewe ku myaka), aho aza ku mwanya wa gatatu n’umutungo ugera kuri miliyoni Magana ane na mirongo itandatu n’umunani z’amayero (£468,000,000), aho akurikirwa na Sir Elton John na Sir Mick Jagger.

Lord Andrew Lloyd Webber uyoboye urutonde rw’abahanzi bakize mu Bwongereza

Uretse umuziki Ed Sheeran afite ibindi bikorwa akora hanze y’umuziki bimwinjiriza amafaranga menshi ku buryo bugaragara, aha harimo nk’amazu menshi afite mu mijyi itandukanye akodeshwa akamwinjiriza agera kuri miliyoni zigera ku icumi z’amayero(£10,000,000) buri mwaka. 

Uyu mugabo yagiye akora n’ibikorwa byinshi by’ubugiraneza mu gufasha abababaye, aha twavuga nko muri mata uyu mwaka turimo wa 2020 yatanze agera kuri miliyoni imwe y’amayero mu gihe cy’icyumweru. 

Src: standard.co.uk, thesun.co.uk

Umwanditsi: Dusabinama Soter-InyaRwanda.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND