Ku wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, ni bwo uwari umuyobozi mukuru w'ikipe ya Mukura Victory Sports, Nizeyimana Olivier yeguye ku mpamvu ze bwite, ibi bikaba byaratanze igisobanuro ku makuru yari amaze iminsi avugwa ajyanye n'ikipe nshya y'umupira w'amaguru igiye kuvuka i Huye izaba iyobowe n'uyu muyobozi weguye.
Hashize iminsi micye
hamenyekanye amakuru ko mu karere ka Huye hagiye kuvuka ikipe nshya y'umupira
w'amaguru, izaba ishyigikiwe ku buryo bufatika mu nguni zose ku buryo izibagiza
abanye-Huye agahinda ngo baterwa na Mukura Victory Sports itabaha ibyishimo
baba bakeneye.
Umushinga w'ivuka ry'iyi
kipe wamaze kwigwaho neza ku buryo yashakiwe n'izina ndetse n'ikirango cyayo.
Biteganyijwe ko iyi kipe
izaba ifite izina rya "AS Huye FC" ikaba ifite ikirango kirimo
amabara atatu, umutuku, umweru ndetse n'umukara, hagati handitsemo umubare
2020, bigaragaza ko yavutse mu mwaka wa 2020.
Amakuru Inyarwanda yamenye
ni uko Olivier Nizeyimana ari mu bari gutegura uyu mushinga kandi ari nawe
uzayobora iyi kipe, akazaba anafitemo uruhare runini kuko azaba ayitera inkunga
binyuze muri Volcano Express Ltd.
Abandi bari muri uyu
mushinga ni abaterankunga bivugwa ko bari mu gihugu cya Canada bazaba bafatanya
na Olivier Nizeyimana mu kumenya ubuzima bwa buri munsi bw'iyi kipe n'imibereho
yayo.
Iyi niyo mpamvu nyamukuru
yatumye Olivier Nizeyimana yegura ku mwanya w'ubuyobozi bw'ikipe ya Mukura
Victory Sport yari amazemo imyaka icyenda.
Ibi byafashe indi ntera
nyuma y'uko Olivier Nizeyimana asabye abanyamuryango ba Mukura Victory Sport ko
yahabwa imigabane igaragara muri iyi kipe, aho yifuzaga byibura 70%
by'imigabane yose ya Mukura, ariko barabyanga bituma Olivier ahindura
intekerezo asohoka muri iyi kipe.
Inyarwanda yagerageje
kuvugana n'impande iki kibazo kireba ariko ntibashatse kugira icyo batangaza.
Biteganyijwe ko iyi kipe ya
AS Huye FC izatangirira mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w'imikino wa 2020/21,
igahatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Zimwe mu ntego nyamukuru
z'iyi kipe ngo ni ugukina umupira mwiza, baharanira kugera ku ntsinzi no guha
ibyishimo abaturage bo mu karere ka Huye, aha ikazahangana ku rwego rukomeye
n'ikipe ya Mukura Victory Sport byo ku rwego rwo hejuru.
Iyi kipe ngo izaba ifite
buri kimwe cyose ku buryo nta kibazo izagira kijyanye n'amikoro nk'uko bikunze
kugaragara mu ikipe ya Mukura Victory Sport.
Abakinnyi ba Mukura bamaze
amezi arindwi badahembwa, ni ikibazo gikomeye ubuyobozi bwa Mukura bugomba
kubanza bugakemura mbere yuko umwaka w'imikino wa 2020/2021 utangira.
Biteganyijwe ko Nizeyimana
Olivier ariwe uzaba uyoboye ikipe ya AS Huye FC, akazashyiraho n'abandi
banyamuryango bazakorana ubwo bazaba bamaze gushyira ku mugaragaro umushinga
wabo, yanamaze kwemerwa nk'umunyamuryango wa FERWAFA.
TANGA IGITECYEREZO