RFL
Kigali

Patrick Vieira yavuze imyato umutoza wa Arsenal ‘Arteta’ anemeza ko iyi kipe iri mu yo kwitodera mu mwaka utaha

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/05/2020 17:56
0


Umufaransa wanditse amateka y‘indashyikirwa mu mupira w’amaguru ku Isi, Patrick Vieira, wabaye kapiteni wa Arsenal igihe kirekire, yavuze ko umutoza w’iyi kipe Michel Arteta yahinduye byinshi kuva yayigeramo ndetse akwiye gukomeza kugirirwa icyizere kuko mu mwaka utaha w’imikino ayibonamo ikipe idasanzwe.



Arteta yagiye ashimwa na benshi mu bakunzi ba Arsenal kuva yafata iyi kipe nk’umutoza mukuru mu Ukuboza umwaka ushize wa 2019, aho yatsinzwe imikino ibiri muri cumi n’itanu yose yatoje.

Patrick Vieira yashimangie ko Arteta ubu yagaruye imbaraga n’icyizere mu bakinnyi, akaba ayibonamo ibikorwa bidasanzwe mu mwaka utaha w’imikino.

Patrick Vieira nawe yari mu batoza bahataniraga umwanya wo gutoza Arsenal, yashimagije Arteta kubw’akazi amaze gukora muri iyi kipe ifite abakunzi benshi mu bice bitandukanye b’Isi.

Aganira na Ian Wright, Vieira yagize ati “Iyo uri umurashi, uhora uri umurashi, rero mpora mbareba buri gihe nkareba umukino wabo. Igitangaje ku bwa Arteta ni uko ubwe yagaruye imbaraga z’ikipe kandi bigaragara ko bakina ku bw’ikipe, bitanga, rero nk’umutoza ni byiza kandi mbona ari byo by’ingenzi”.

Vieira kimwe n’abandi bakinnyi bakanyujijeho muri Arsenal, nawe yashyizwe mu majwi ko yari mu bafite amahirwe yo gusimbura Unai Emery wirukanwe umwaka ushize, nyuma biza kwanga.

Uyu Mufaransa yavuze ko ashaka gutoza ikipe ikomeye ariko kugeza ubu yishimye aho ari muri Nice.

Patrick Vieira yavuye muri Milan yerekeza muri Arsenal mu mwaka w’i 1996 aho yamaze indi myaka icyenda atwarana nayo ibikombe bitatu bya Premier league n’ibindi bitatu bya FA Cup, nyuma aza kwerekeza mu yandi makipe arimo Juventus, Inter Milan na Manchester City.

Vieria kuri ubu ni umutoza mukuru w’ikipe ya OGC Nice, akaba yarayigezemo tariki 11 Kamena 2018, akaba yarayifashije gusoza ku mwanya wa 7 mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe, ukaba ari umwanya mwiza utandukanye nuwo yari yasojeho uwari wabanje.


Vieira yabaye umukinnyi ukomeye muri Arsenal


Kuri ubu Vieira atoza ikipe ya Nice yo mu Bufaransa


Vieira yemeza ko Arteta amaze guhindura byinshi muri Arsenal





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND