RFL
Kigali

Uburyo 8 buboneye wakoresha ubwira abana ku rupfu

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:12/05/2020 19:27
0


Kubwira abana ibijyanye n’ibyago byo gupfusha mwagize ni uburyo bwiza bwo gutuma babasha kubyakira no kumenya icyabaye. Gusa hari ababura uko babibabwira akenshi bakabihisha cyangwa bagakoresha imvugo zishushanyije mu kubibabwira.



Umuhanga mu by’imitekerereze Rogeria Rodrigues na Agnès Ledig wanditse igitabo cya "Cemetery of sweet words", batanga inama z’uburyo butandukanye wakoresha ubwira umwana ibijyanye n’urupfu.

1. Koresha amagambo arasa ku ntego

Ijambo riboneye nka “yapfuye” niryo ugomba gukoresha ubwira abana igihe uwo bakundaga yapfuye. Biragorana cyane kubyatura ku muntu mukuru aho usanga bashaka izindi mvugo ariko burya umwana uba ugomba kumubwira utanyuze ku ruhande.

2. Banza urebe imyaka umwana afite

Kuganira n’umwana ku rupfu, bisaba kubanza kumenya imyumvire ye kuri iyo ngingo hashingiwe ku myaka ye. Mbere y’imyaka itandatu, umwana aba yumva ko urupfu ari ugutandukana ariko ntaba yari yabasha kwiyumvisha uko bimera cyangwa uko bikorwa. Umwana urengeje imyaka 6, we aba yumva urupfu nk’ikinyuranyo cy’ubuzima ariko akaguma kwibaza igitera umuntu gupfa n’ibindi bibazo byinshi bigaragaza ko atumva impamvu umuntu apfa.

Umwana rero umaze kugera mu myaka 12 kuzamura, aba yumva ibyo gupfa nk’uko undi muntu mukuru abyumva. Ibi byose rero ugomba kubireba ho kugira ngo ubone icyo ukomeza kumubwira nyuma yo kumwereka ko runaka yapfuye.

3. Mubwize ukuri

Buri mubyeyi yifuza kurinda umwana we ariko ku rupfu ho si byiza kumubeshya kuko byatuma aziyumvamo ko yagambaniwe. Burya umwana wese afite ubushobozi bwo kwiyumvamo amarangamutima y’ababyeyi be akaba yanabyiyumvamo igihe hari ibitagenda neza. 

Kumuhisha ukuri rero uba umuhemukiye kuko akomeza kumva aremerewe n’ikinyuranyo yumva muri we kiri hagati y’ibyo yiyumvamo n’ibyo abwiwe. Bituma rero yumva ko iryo banga riteye ubwoba kurusha uko byakabaye bimeze. Indi mpamvu ituma kubwiza umwana ukuri ari ingenzi ni uko bimubera ikimenyetso cy’uko nawe abarwa aho kuba yahezwa.

4. Kujera amarangamutima yawe imbere y’umwana

Inkuru uba ugiye kubwira umwana uba ugomba kubanza kuyiyumvamo mbere yo gutangira kumubwira. Abana ni abahanga cyane iyo bigeze kuri iyi ngingo, bagira akababaro nk’uko ku muntu mukuru bigenda.

Mbere rero yo kumubwira, banza urebe ko waturishije amarangamutima yawe kugira ngo udatuma acika intege no kwikomeza mu kubyakira. Niba utabibashije, hamagara inshuti, inzobere mu birebana n’imitekerereze maze abe yagufasha igihe we yabashije kujera amarangamutima ye imbere y’abana.

5. Wishyiramo amakabyankuru

Iyo umuntu yapfushije uwo akunda, amarangamutima aramuganza kugeza ubwo yumva abuze amagambo akoresha abibwira abana be. Burya ntakiba kigoye ahubwo abantu bakora ikosa ryo gupfobya imyumvire y’abana n’ubushobozi bifitemo bwo kumva ibintu. 

Si ikizira rero kuba wabwira umwana ukuri kw’ibyabaye kuko ni kimwe mu bigomba kuba mu buzima bwe wabishaka utabishaka. Iyo umufashije gutangira kwakira akababaro nk’aka bimuha imbaraga zo kuzikomeza igihe byabaye mu buzima bwe bwite.

6. kumutega amatwi

Igihe wabwiye umwana iyi nkuru itegure kwakira amarangamutima ye, umutege amatwi, ubashe kugerageza gusubiza utubazo twose akubaza no kumufasha kubona icyo akeneye igihe byaba byarenze imitekerereze ye. Niba umwana ahisemo kurira, kwigunga, kuguma gukora ibyo yakoraga, byose mureke kandi wakire amahitamo ye utamuciriye urubanza. Mube hafi, umubere mwiza, umukunde ndetse unamwitwararike ho.

7. Mufashe mu guha icyubahiro uwo yabuze

Iby’urupfu bijyana no kunamira uwapfuye. Umwana wese rero agira uburyo bwe bwo kwakira ibi bikorwa byose bitewe n’amateka ye, ay’umuryango we, ubufasha bwabo n’abo yishingikirizagaho.

Kumufasha rero mu bikorwa byo kunamira uwapfuye bisaba ubwitange cyane kuko hari n’ubwo ashaka kujyayo kenshi bitandukanye n’igihe mujyayo nk’umuryango.

Hari n’ubwo yumva yarakomeretse ku buryo yanga kujyayo n’ubwo mwaba mugiyeyo nk’umuryango. Byose byakire, kandi niyifuza kujya ku gituro kenshi nabwo umuherekeze umube hafi abanze akore ibikorwa yibwira ko bimumara agahinda.

8. Koresha ibimenyetso

Igihe umwana yibuka cyangwa aha icyubahiro uwapfuye, gukoresha ibimenyetso ni ingenzi. Ashobora kwihitiramo indabo zo kujyana yo, guhitamo igishushanyo runaka ashyira ku gituro cyangwa kwandika amagambo ashaka. Niba yemeye kujyana namwe kandi, habeho umuntu mukuru umuba hafi ndetse witeguye gusubiza ikibazo cyose yabaza.

Hari aho usanga bapfusha umuntu mu muryango, bareba uko abana bamufataga bagahitamo kubibahisha ndetse bigatuma batanaboneka mu gushyingura ngo ni ukugira ngo batababara. Ni byiza kubwira umwana ukuri ndetse ukamuha uburenganzira bwo guherekeza uwapfuye.

Src: femmeactuelle






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND