Kigali

Island Express yakuriye inzira ku murima umugore wa Kobe Bryant inahishura ko Kobe n’umukobwa we baburiwe mbere ntibumve

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/05/2020 14:29
0


Kompanyi y’indege ya ‘Island Express’ yari yarakoze kajugujugu yahitanye Kobe Bryant, umukobwa we Gigi n’abantu bari kumwe, yahakanye uruhare rwayo muri iyi mpanuka, inasobanura ko Kobe n’umukobwa we bari babwiwe ko urugendo bagiye gukora rushobora kutagenda neza ariko ntibabyumva barahatiriza babikora nkana.



Mu minsi ishize ni bwo umugore wa Kobe Bryant, Vanessa Bryant, yavuze ko agomba kujyana mu nkiko iyi Kompanyi ya kuko ayishinja kugira uruhare rwaba ruziguye cyangwa rutaziguye mu rupfu rw’umugabo we n’umukobwa we wari ufite imyaka 13.

Iyi Kompanyi yavuze ko yari yamenyesheje Kobe n’umukobwa we ko ishyamba atari ryeru, bababwira ibibazo bishobora kubabaho, n’ingaruka bishobora kugira, byose bari babisobanuriwe ariko ntibabiha agaciro babirengaho bafata kajugujugu baragenda.

Island Express ivuga ko Vanessa Bryant adakwiye kuregera indishyi kuko nta ruhare na ruto bafite muri iyi mpanuka, iyi kompanyi yemeza ko umunyamategeko wa Vanessa ibyo avuga bishobora kuzateshwa agaciro kuko Kobe n’umukobwa we basuzuguye inama bagiriwe.

Island Express ikomeza ivuga ko ibyabaye ari umunsi wabo Imana yari yateganyije  ko bazayitabira, ko nta muntu cyangwa uruhande runaka rukwiye kugerekwaho iby’iyi mpanuka.

Mu makuru yari yatangajwe mu minsi ishize, abayobozi bavuga ko habayeho uburangare bukomeye kuko indege ya kajugujugu yari itwaye Kobe Bryant wabaye icyamamare mu mukino wa Basketball, umukobwa we n'abandi bantu barindwi ubwo yakoraga impanuka, itari ifite uruhushya rwo kuguruka mu kirere kirimo igihugu.

Kompanyi Island Express Helicopters yari yemerewe gusa gukora mu gihe umupilote ashobora kubona neza aho ari kwerekeza mu gihe atwaye indege, nk'uko ubuyobozi bubivuga.

Iyo kajugujugu yo mu bwoko bwa Sikorsky S-76B yahanukiye ku musozi hafi y'umujyi wa Calabasas uri muri Los Angeles muri leta ya California, mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Kobe Bryant n’umukobwa we Gigi n’abandi bantu baguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yabereye California ubwo bari mu nzira berekeza aho Kobe yari afite ishuri ryigishaga Basketball rya ‘MAMBA Academy”. 


Kompanyi ya Island Express yahishuye ko yaburiye Kobe n'umukobwa we mbere y'impanuka ariko ntibabihe agaciro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND