RFL
Kigali

YEGO Moto yashyizeho uburyo bushya 'Pick & Delivery' buzafasha abantu kubona ibyo batumije mu gihe gito

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:12/05/2020 20:25
0


Mu buryo bwo guhangana n’icyorezo cya Covi-19, byatumye abakoraga ubucuruzi bwagutse n’ubuciriritse bahura n’imbogamizi zikomeye aho twavugamo abatwara moto (Moto Drivers), bahuye n’imbogamizi ku kigero cya 99%. Ikigo cya YEGO Innovision Ltd (Yego Moto & Yego Cabs) cyabahaye amahugurwa azabafasha mu mwirinda no kugira isuku mu kazi kabo.



Kugira ngo hafashwe abamotari, YEGO yabashyiriyeho amahugurwa, nyuma y'aho iki cyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gukwirakwira, hamaze gushyirwaho gahunda ya Guma mu Rugo. Impumbero YEGO yari ifite mu gutanga aya mahugurwa kwari ukubafasha kumenya uko bakwirinda, kumenya uburyo bwo gusiga intera hagati yabo n’abandi bantu ndetse no kumenya uburyo isuku yagakwiye gukorwa muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ku bw’ibyo rero YEGO yashyizeho uburyo bwo kutakira amafaranga mu ntoki n’uburyo bwo kudahura n'uwo bagurisha kugira ngo harindwe umutekano n’ubuzima bw’abakiriya bayo. Abashoferi ba YEGO n’abakira abakiriya bambara imyenda yabugenewe ndetse bagakoresha n’umuti wabugenewe (Sanitizers) mbereyo gufata ibicuruzwa.


Bamwe mu bamotari bakorana na Yego Moto

YEGO ifite itsinda ry’abatwara ibintu kuri moto barenga 50 mu mujyi wa Kigali, bose batwara ibintu bikenewe cyane hamwe na ICFMs uburyo bwo kugemura ibintu hakoreshejwe udusanduku (Boxes), ibintu byabanje kugorana cyane, gusa mu mezi aza bizakosorwa ku buryo amamoto YEGO ikoresha azava muri 50 akagera ku gihumbi (1000). Nyuma yo guhaza umujyi wa Kigali, harateganywakwagura ibikorwa YEGO ikagera no mu yindi mijyi itandukanye yo mu Rwanda.

Intego ya YEGO nyamukuru ni ukwagura umubare w'abagenerwabikorwabayo no kubafasha kwishimira uburyo bwo guhaha binyuze kuri murandasi. Kugeza ubu ikigo cya YEGO kimaze kugira imikoranire n’abacuruzi banini basaga 60 barimo amaresitora, Groceries, Supermarkets na Pharmacy.

YEGO APP ni urubuga rwayo rurimo gutunganywa. Iterambere mu bukungu kuri buri wese ni yo ntego nyamukuru ya YEGO. Kugeza ubu ushobora gukoresha telefoni yawe ukagura cyangwa ugatumiza ibintu n'iyo waba udafitemo interineti.


Mu minota itarenze 60 Yego Moto iba ikugejejeho ibyo waguze

UKO BIKORWA

Uko bikorwa muri ubu buryo bushya bwiswe 'Pick up & delivery', umukiriya ahamagara umucuruzi, agahaha akanamwishyura, akabwira umucuruzi ko ashaka ko YEGO imuzanira ibyo yaguze. Umucuruzi ahamagara YEGO kuri 9191 akabaha na numero y'umukiriya hanyuma YEGO ikamuhamagara ikamubaza aho aherereye.

YEGO ihita ijya gufata ibyo umukiriya yaguze ku mucuruzi ikabigeza mu rugo rw'umukiriya mu gihe kitarenze iminota 60 (isaha 1). Iyo Yegomoto ikugezeho ushobora kuyishyura ukoresheje MTN mobile money, Airtel mobile money, MTN tap&pay cyangwa Yego ride tap and pay NFC tags.

Nk'uko bitangazwa na Christella Uwamahoro Umuyobozi wa Yego Innovision Ltd, YEGO Moto yamaze igihe kingana n'ukwezi igerageza ubu buryo kandi byagaragaye ko mu minota 35, ibyo watumije biba bimaze kukugeraho. Abashinzwe gutwara ibintu birinda kubivangavanga, bivuze ko ibyo watumije bikugeraho ku gihe kandi bikimeze neza cyane.

YEGO yashyizeho ubu buryo mu rwego rwo gufasha u Rwanda n'abanyarwanda gushyira mu bikorwa gahunda yo 'kutagendana amafaranga', by'umwihariko muri iyi minsi, ibi bikaba bizafasha abaturarwanda kurushaho kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Gushyigikira ubu buryo bizafasha abacuruzi n'abakiriya babo ndetse n'abamotari kuko bizabafasha gutunga imiryango yabo.


Umucuruzi ahamagara YEGO kuri 9191 akayiha ibyo umukiriya we yaguze maze YEGO ikabigeza ku mukiriya mu minota micye kandi bigakorwa nta guhanahana amafaranga mu ntoki bibayeho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND