RFL
Kigali

Abaraperi b'i Nyamirambo bagize itsinda Das choir basohoye indirimbo nshya 'All of my Pain' bakoranye na Grace-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/05/2020 13:17
0


Abaraperi bahuriye mu itsinda Das choir bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise 'All of my pain' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo bakoranye n'umuhanzikazi w'umunyempano witwa Grace wo mu Itorero rya Assemblies of God Nyamirambo.



Das choir ni itsinda rihagaze neza muri Hiphop-Gospel hano mu Rwanda, rikaba rigizwe n'abasore basengera muri Assemblies of God i Nyamirambo. Kuri ubu bamaze gushyira hanze indirimbo nshya ikubiyemo ishimwe ryabo ku Mana kubera imitwaro yabaruhuye dore ko bamwe mu bagize iri tsinda bahoze bakoresha ibiyobyabwenge nyuma bakaza kwakira agakiza.

Bati "Ubutumwa bw'iyi ndirimbo ni ishimwe dutura Imana kubera imitwaro yaturuhuye mu by'ukuri ubuzima bwacu tutarakira Kristo bwari bugoye cyane nk'uko twigeze kubiganira ubushize twari mu nzira mbi yuzuyemo ibiyobyabwenge n'ibindi byinshi cyane ariko ubu turashimira Imana aho yadukuye".

Mu kiganiro na INYARWANDA, Das choir bavuze ko bafite imishinga myinshi muri uyu mwaka. Banavuze ko bari banafite gitaramo bari kuzamurikiramo album yabo, gusa kikaba cyarasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus. 

Bati "Ibyo duteganya ni byinshi cyane uyu mwaka twari dufite concert yacu album launch ariko sikibaye kubera Covid-19 ariko hari izindi project nyinshi zihari n'amashusho y'indirimbo zabo nyinshi abantu bagiye kubona".


Das choir bakunze kuvuga ko ari 'Ingabo z'Uwiteka'

REBA HANO 'ALL OF MY PAIN' YA DAS CHOIR FT GRACE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND