Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports Mugheni Kakule Fabrice, arahakana amakuru avuga ko yaba agiye kwerekeza muri Yanga Africans yo muri Tanzania, nyuma y’ibyari bimaze iminsi bitangazwa ko ibiganiro ku mpande zombi bigeze kure.
Mu
minsi ishize ni bwo ibinyamakuru byo muri Tanzania byatangiye kwandika ko ikipe
ya Young Africans yo muri Tanzania yifuza gusinyisha abakinnyi babiri bakiniye
Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, abo ni Michael Sarpong ndetse na Mugheni
Kakule Fabrice.
Imvano y'ibyo iragaruka ku mukinnyi w'Umubiligi Luc Eymael, watoje Rayon Sports akaba yarabanye na bamwe muri aba bakinnyi ndetse bakaba banaziranye neza, akaba azi icyo bamufasha ngo akaba ariyo mpamvu abakeneye. Usibye kuba Sarpong aherutse kwirukanwa na Rayon Sports, Kakule Fabrice nawe ari mu minsi ya nyuma y’amasezerano ye.
Mugheni
Kakule ahakana yivye inyuma aya makuru, ndetse akanavuga ko nta biganiro na
bito gigeze agirana n‘iyi kipe yo muri
Tanzania, ahubwo ko yaganirie n’ubuyobozi bw’ikipe akinira ku bijyanye no kuba
yakongera agasinya andi masezerano. Gusa, ngo mu minsi iri imbere hazamenyekana
umwanzuro wa nyuma.
Abinyujije
ku rukuta rwe rwa Instagram, Mugheni yanditse ko amakuru amaze iminsi avugwa
n’ibitangazamakuru by’umwihariko ko ari amakuru y’ibihuha, ko kugeza ubu akiri
umukinnyi wa Rayon Sports.
Yagize
ati “Ndacyafite amasezerano na Rayon Sport fc, ayo masezerano azarangira mu
minsi mike iri imbere kandi twaganiriye ku buryo bwo kuba twayongera, mu minsi
iri imbere muzamenya niba nguma muri Rayon cyangwa niba nzahindura ikipe”.
Mu
Ukwakira 2018, nibwo Kakule Fabrice yageze muri Rayon Sports avuye muri Kiyovu
Sport, akaba yari ayigarutsemo nyuma yuko nubundi yayikiniye imyaka ibiri,
uhereye muri 2015. Akaba amaze gufasha Rayon Sports kwegukana ibikombe bitatu
birimo n’icya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018-2019.
TANGA IGITECYEREZO