Kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2020, Rayon Sports yashyizeho akanama ngishwanama, kagizwe n’abahoze muri komite nyobozi y’iyi kipe kagiye kunganira ubuyobozi bwa Sadate muri ibi bihe bya COVID-19.
Akanama
ngishwanama kagizwe n’abahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports FC mu myaka
yashize barimo Ruhamyambuga Paul, Theogene Ntampaka, Ngarambe Charles, Muhirwa
Prosper, Gacinya Chance Denis, Dr. Emile Rwagacondo, Ngarambe Charles na Paul
Muvunyi ni ko kagiye gufasha Komite y’ikipe muri iki gihe Perezida Sadate azaba
adahari.
Aka
kanama ngishwanama kashyizweho mu rwego rwo kuzafasha Komite nyobozi mu kureba
imicungire y’ikipe mu bihe bya COVID 19 ndetse no gutegura imibereho yayo nyuma
ya COVID 19.
Kahawe
kandi uburenganzira bwo guhura n’abandi kabona ko ari ngombwa mu iterambere
rya Rayon Sports .
Aka
kanama ngishwanama kazakomeza gukorana na Komite Nyobozi kugeza igihe inteko
Rusange izateranira ikemeza niba kagumaho cyangwa se niba kakurwaho.
Ku
wa 09 Gicurasi 2020, ni bwo FERWAFA yatangaje ko Munyakazi Sadate yahamwe
n’icyaha cyo gusebya ubuyobozi bwayo binyuze mu magambo yatangaje nyuma
y’ibihano byafatiwe ikipe kubera ko yanze kwitabira irushanwa ry’Ubutwari 2020,
maze ahanishwa kumara amezi atandatu nta gikorwa kijyanye n’imikino agaragaramo.
Nyuma
y’ibihano byafatiwe Sadate, hari byinshi byatangajwe nubwo agomba kujurira kuri
uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020.
Hari
amakuru avuga ko aba bagabo bayoboye Rayon Sports bagiye gufasha iyi kipe mu
gihe hari gutegurwa amatora ya Perezida mushya usimbura Munyakazi Sadate.
Biravugwa
kandi ko Gacinya Chance Denis agiye kugirwa CEO wa Rayon Sports akazaba umukozi
uhoraho wa Rayon Sports umenya ubuzima bwa buri munsi bwayo.
Kuri
ubu Rayon Sports iraba iyoborwa na Muhire Nsekera Jean Paul usanzwe ari Visi
Perezida wa mbere, akazakorana n’akanama ngishwanama kagizwe n’abayobozi
barindwi bahoze bayobora Rayon Sports.
Paul Muvunyi uyoboye akanama ngishwanama ka Rayon Sports
Gacinya yagarutse muri komite ya Rayon Sports nyuma y'igihe gisaga imyaka ibiri
TANGA IGITECYEREZO