RFL
Kigali

UR: Igisubizo ku banyeshuli babuze uko basubira mu miryango yabo kubera Coronavirus

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:10/05/2020 22:08
0


Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwatangaje ko kuri uyu wa Mbere butangira gucyura abanyeshuri bayo basabye gufashwa kugera mu bice baturukamo nyuma y’uko umwaka w’amashuri usubitswe kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus, iki gikorwa kizahera ku biga mu ishami rya Nyagatare.



Coranavirus ikomeje kuba inzitizi y’iterambere n’ubuzima bwa benshi. Ntabwo ari ubuzima iki cyorezo cyabagamiye gusa ahubwo n’amashuli cyatumye afunga bikaba biteganyijwe ko azafungura muri Nzeri 2020. 

Iki cyorezo kikimara kugera mu Rwanda, abanyeshuri batangarijwe ko bagiye kuba bafunze ibyumweru bibiri aho benshi bahise bataha abandi baguma kuba aho bari bacumbitse hegeranye n'amashuli yabo bateganya ko bizahita birangira, gusa byagenze uko batari babyiteze.

Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata 2020 yemeje ko amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeli 2020 ndetse ingendo zo kuva mu ntara ujya mu yindi zikaba zitemewe, aba banyeshuri bagiye mu gihirahiro cy’uko bazasubira iwabo ngo bajye gutegereza ko amasomo yongera gutangira nk'uko biteganyijwe muri Nzeli.

Nk'uko Kaminuza y’u Rwanda yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri iki Cyumweru, yagize buti “Ku banyeshuri bacu basabye koroherezwa gutaha iwabo bo mu mashami akurikira: Nyagatare, Rukara, Busogo, Rwamagana, Huye na Rusizi, muzabe muri ku mashami yanyu ku wa Mbere tariki 11 Gicurasi saa Moya za mu gitondo.”


Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko ku mashami yayo yavuzwe hazaba hari imodoka zateguwe zizageza abanyeshuri mu bice baturukamo. Umunyeshuri azajya ajya ku ishami rya Kaminuza rimwegereye. 

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko aba banyeshuli bazajya babanza gupimwa mu rwego rwo kwirinda ko haba hari ufite covid-19 akaba yayijyana mu muryango. 

Mu minsi ishize ni bwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Uburezi, iy’Ubuzima n’inzego zitandukanye, zari zatangaje ko barimo kwiga uko abanyeshuri ba Kaminuza n’amashuri makuru bafashwa gutaha. Kuri ubu ibyavuye muri iyi nama bigiye gutangira gushyirwa mu ngiro.


Tags:
#UR




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND