RFL
Kigali

Igitabo ‘Gahugu Gato’ cya Gaël Faye cyatunganyijwe mu buryo bw’amajwi kiratangira kunyuzwa kuri Radio

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/05/2020 14:51
0


Ubuyobozi bwa Rwanda Arts Inititiave (RAI) bwatangaje ko igitabo ‘Gahugu Gato’ cy’umuhanzi akaba n’umwanditsi Gaël Faye cyatunganyijwe mu buryo bw’amajwi (Audio) kandi ko gitangira kunyuzwa kuri Radiyo mu buryo bw’uruhererekane.



Iki gitaramo ‘Gahugu Gato’ kiratangira kunyuzwa kuri Radio 10 guhera kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2020, ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi.  

Cyanditswe na Gaël Faye, gishyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda na Olivier Bahizi Uwineza. Mu buryo bw’amajwi gisomwa na Norbert Regero uzwi nka Digididi muri filime y’uruhererekane izwi nka Papa Sava.

Umushinga wo gukora iki gitabo mu buryo bw’amajwi watewe inkunga na Africalia uyobowe na Natacha Muzira, kandi wateguwe ushyirwa mu bikorwa na Rwanda Arts Initiative.

Natacha Muzira, avuga ko ibitabo byinshi bivuga ku Rwanda byanditswe n’abadafite inkomoko mu Rwanda, bituma benshi mu Banyarwanda batamenya ibikubiye muri ibyo bitabo.

Yavuze ko ari iby’agaciro kanini kuba buri munyarwanda yagira uruhare mu kumenya isura y’igihugu cye.

Ati “Ntekereza ko ari iby'agaciro gakomeye utitaye ku mateka n'aho umuntu yavuye, ko buri munyarwanda wese amenya iby’Igihugu cye n'akarere muri rusange.”

Akomeza ati “Iki gitabo cyanditswe n'Umunyarwanda gihindurwa mu ndimi zirenga 30. Ni ibintu byiza cyane kuba kiri no mu Kinyarwanda.”

“Kandi kubera ko Radio ari umwe mu muyoboro mwiza w'isakazamakuru mu Rwanda ugera kuri benshi twizere ko ibirimo bizagera kuri benshi. Twegereze Ubwanditsi n'Ubugeni abantu benshi ntibibe umwihariko w'abakomeye gusa.”

Dorcy Rugamba Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Arts Initiative (RAI) ni we wagize igitekerezo cyo ku kigeza ku banyarwanda binyuze kuri Radiyo.

Ni nyuma yo kubona ingaruza icyorezo cya Covid-19 cyagize ku buzima bw’abantu aho basabwa ku guma mu rugo mu rwego rwo kukirinda.

Avuga ko yatekereje uyu mushinga kugira ngo ufashe Abaturarwanda muri iki gihe kugira ngo badaherwanwa n’ubwigunge.

Iki gitabo kizajya kinyura kuri Radio 10 ku wa mbere, ku wa kabiri, ku wa Gatatu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, mu gihe kingana n’ibyumweru bitandatu uhereye ku wa 10 Gicurasi 2020 kuri Radio 10 ndetse na Website ya Rwanda Arts Initiative : www.rwandaartsinitiative.com , no kuri Social Media za RAI.

Igitabo 'Gahugu Gato' kirimo nkuru y’ubuzima bw’umwana wavukiye i Burundi abyarwa n’umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa.

Muri icyo gitabo, uwo mwana avuga uko yabonaga ubuzima muri icyo gihe, ibibazo by’amoko, Hutu na Tutsi.

Uwo mwana uba ufite hagati y’imyaka 10 na 15, aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa n’ibibazo bya politike zo muri aka Karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu.

Nyuma yaje guhungishirizwa i Burayi ari nabwo yaje kubona ko kuba imvange bigoye kuko haba i Burundi no mu Burayi, hose abantu bamufataga nk’umunyamahanga.

Amaze gukura yiyemeje kugaruka muri Afurika kuko ariho nibura yumvaga ari iwabo. Mu byatumye yumva yigaruriye icyizere ni ugukunda gusoma no kwandika.

Iki gitabo kivuga ku mateka yaranze u Burundi n’u Rwanda, mu myaka ya za 1990 kugera na nyuma yaho.

Igitabo 'Gahugu Gato' cya Gael Faye gishingiye kuri filime 'Petit Pays' kiratangira gutambuka kuri Radio 10






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND