RFL
Kigali

Polisi y’u Budage yatangije iperereza kuri Hiannick Kamba wavuye mu bapfuye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/05/2020 16:21
0


Urwego rwa Polisi y’u Budage rwamaze gutangaza ko rwatangiye gukora iperereza ku wahoze ari myugariro w’ikipe ya Shalke 04, ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Hiannick Kamba, wagaragaye mu Budage ari muzima mu gihe byari bizwi ko amaze imyaka ine yarapfuye.



Mu cyumweru gishize, Kamba yagaragaye mu mujyi wa Gelsenkirchen ari muzima, aho akora akazi nk'umutekinisiye mu bijyanye n'ubutabire (Chemical technician) muri kompanyi y'ingufu z'amashanyarazi. Uwo mujyi ni na wo ikipe ya Schalke ikiniramo imikino yakiriye, ukaba uri hafi ya Dortmund mu Burengerazuba bw'u Budage.

Hari hashize imyaka ine bizwi ko uyu mukinnyi, wari myugariro wa Shalke 04 yo mu cyiciro cya mbere muri Bundesliga,  ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yapfiriye mu mpanuka y'imodoka mu gihugu cye cy'amavuko mu kwezi kwa mbere mu 2016, nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru Bild cyo mu Budage.

Bivugwa ko Kamba yasubiye mu Budage mu myaka ibiri ishize, Umunyamategeko we witwa Anette Milk yagize ati: "Yatereranywe n'inshuti ari nijoro ubwo yari yagiriye urugendo iwabo muri DR Congo mu kwezi kwa mbere mu 2016 ndetse asigara nta byangombwa, nta mafaranga, nta na telefone ngendanwa afite".

Uku kongera kugaragara kwe ubu kwatumye polisi y'u Budage itangira gukora iperereza. Riri kwibanda ku wahoze ari umugore wa Kamba - wahawe amafaranga y'ubwishingizi ku buzima nyuma yo gutanga icyangombwa cyemeza ko yapfuye.

Madamu Milk, wa munyamategeko wa Kamba, yabwiye ikinyamakuru Bild ati: "Ushinjwa arashinjwa uburiganya, ariko arabihakana. Ibikorwa [by'iperereza] birakomeje". Byitezwe ko Kamba azaba umutanga-buhamya muri iri perereza, akavuga ko atari azi ibyakozwe n'uwo wari umugore we.

Uyu myugariro yakinaga mu ikipe y'ingimbi ya Schalke mu gihe kimwe n'umunyezamu nimero ya mbere w'Ubudage, Manuel Neuer, mbere yuko ayivamo mu mwaka wa 2007.

Nyuma yakomereje umupira mu makipe atandukanye yo mu cyiciro cyo hasi yo mu Budage. Ubwo iyo nkuru y'icyiswe urupfu rwe yamenyekanaga mu kwa mbere mu mwaka wa 2016, yakinaga mu ikipe ya VFB Huls yo mu cyiciro cya munani.


Hiannick Kamba yagaragaye ari muzima nyuma y'imyaka ine bizwi ko yapfuye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND