Hollywood ni umujyi w’isezerano kuri buri cyamamare gikina filime. Aka gace katangiye ari ak'ubuhinzi nabwo buciriritse ariko ubu ni umujyi ufite ibigwi birenze intekerezo za bamwe. Ese wari uzi ko uyu mujyi w’indashyikirwa mu kugira filime zuje ubwiza washinzwe n'abagabo babiri?.
Haba none cyangwa ahashize
abantu benshi bakunze kubona urukurikirane rw’amashusho agenda (Moving
pictures) haba mu nzu z’imyidagaduro cyangwa ku byuma ngurukanamashusho (Television)
biri mu ngo zacu.
Aya mashusho agenda dukunze kwita filime yagiye amara irungu abatari bake ku isi bitewe n’uburyohe runaka ndetse n’inyigisho binyura amaso y’abareba. Uburyo filime zikoze n’ubuhanga buri mu mikinire bituma umubare munini w’abantu ushobora gukunda izakorewe aha abandi bagakunda izakorewe hariya. Noneho, reka turebere kamwe mu duce twamamaye mu gutunganyirizwa mo cinema zajyiye zibica bigacika hano ku isi(Hollywood).
Hollywood hatunganyirizwa filime z'agatangaza
Hollywood ni agace gaherereye muri Los Angeles ho muri Leta ya California imwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aka gace gakunze kwitiranywa n’agace gatangaje gakurura abantu cyane cyangwa se agace kagenewe inganda z’imyidagaduro kakaba n’isoko y’amafaranga meshi n’imbaraga ku bagakoramo.
Nk’umurwa mukuru w’ishoramari mu by’imyidagaduro rero, Hollywood ni ubuturo bw’amashene ya Televiziyo azwi cyane n’inzu zikomeye cyane zitunganya filime ndetse n’amazu y’amamaye mu gufata amajwi y’indirimbo ku buryo buhebuje.
Inkomoko ya Hollywood
Uretse ishusho y’ubwamamare
bw’aka gace gafite ubu, Hollywood ifite inkomoko idashamaje: Aha hantu
hatangiye ari agace gato k’ubuhinzi nabwo budateye imbere cyane ariko uko
iminsi yagiye ishira ibi byaje guhinduka haba umujyi utangaje aho abantu b’ibyamamare (stars)
bavukira, aho inzozi zibera impamo kuri bacye bagira amahirwe yo kuhagera.
Mu mwaka wa 1853, amazu mato akozwe mu biti yari atuwemo n’abahinzi baciriritse niyo yari yiganje aho Hollywood iri ubu.
Abahinzi bakomeje kugenda
bahatura ubutitsa nyuma y’imyaka makumyabiri, gusa hahindutse ahantu h’ubuhinzi
noneho butangaje hamenyekana ku izina ry’ikibaya cya Cahuenga.
Umunyapolitike n’umushoramari Harvey H.Wilcox n’umugore we wa kabiri Daeida bakoreye urugendo i Los Angeles bavuye i Topeka ho muri Kansas mu mwaka wa 1883. Iki gihe yaguze ubutaka bungana na Hegitari 150 mu Burengerazuba bwa Hollywood ahita yiyemeza kuhashyira amatungo.
Nyamara ibi bikorwa ntibyamuhiriye ahubwo mu mwaka wa 1887 yahisemo kugirana amasezerano n’ubuyobozi bwa Los Angeles maze ubu butaka yari yahaguze butangira kubakwamo amazu yari agezezweho anateye imbere muri ibyo bihe.Harvey H.Wilcox n’umugore we bakoreye ishoramari bwa mbere i Hollywood
H.
J. Whitley umubyeyi wa Hollywood
Uko ibihe byagiye bihita,
Hollywood yateye imbere igira ibiro by’ubuyobozi byayo bwite, amasoko, hoteli
imwe ndetse n’umuhanda w’ibinyabiziga.
Mu mwaka wa 1902
umunyamabanki n’umushoramari mu mitungo itimukanwa (Real estate) mogul H. J. Whitley uzwi ku izina
rya se wa Hollywood (Father of Hollywood) nawe yarahageze azanywe no gushora
imari noneho ku buryo buruseho.
Whitley
yahafunguye Hollywood hotel ubu isigaye yitwa inzu y’amakinamico yakira
ibihembo by’abakinnyi bahiga abandi muri cinema bizwi nka Oscars.
Uyu
mushora mari kandi yashinze uduce tw’ubukerarugendo twitegeye amazi magari ari
muri ako gace, ahubaka amazu menshi akodeshwa yo guturwamo, ahubaka banki ya
mbere ndetse ni we muntu wazanye umuriro w’amashanyarazi bwa mbere muri ako
gace.
Hobart Hohnstone Whitley uzwi nk’umubyeyi wa Hollywood
Hollywood
yabaye agace ka Los Angeles ku buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka wa 1910. Iki
gihe aha hantu ni ho hahise hahinduka Hollywood yamamaye tuzi ubu.
Inkomoko y’izina Hollywood ubwaryo ntizwi neza ariko hari ibikekwa!
Hari amateka avuga ko nyuma y’uko umushoramari
Harvey n’umugore we Daeida bahaguze ubutaka bwo kororeraho uyu mugore we
yabwise izina ryitiranwa n’umwe mu mijyi
yo muri Ohio witwa Hollywood ni uko izina rifata gutyo.
Hari andi mateka avuga ko wa
mushoramari wa kabiri wageze muri aka gace H. J. Whitley yaba yarahise izina hafite ubu igihe yari yarahaje mu
kwezi kwa buki mu 1886.
Nyuma y’ibi byose ikizwi neza ni uko bariya bashoramari babiri bavuzwe haruguru ari bo bantu b’ingenzi bagize uruhare rwa mbere ndasimburwa mu iterambere n’ubwamamare bwa Hollywood.
Inzu zitunganya cinema muri Hollywood
Filime ya mbere yakorewe muri Hollywood yitwaga The Count of Monte Cristo mu 1908, ariko ikinwa ryayo ryakorewe muri Chicago. Naho filime ya mbere yakorewe yose kuva itangiye kugera irangiye mu gace ka Hollywood yari filime ngufi ikaba yaritwaga In Old California yo ikaba yarakozwe mu 1910.
In old California filime ya mbere yatunganyirijwe i Hollywood
Mu wa 1911 inzu ya mbere
itunganya cinema yarashinzwe ku muhanda umwe wari muri ako gace, naho mu 1915
amazu menshi atunganya amashusho yimukiye muri Hollywood agace kari gutera
imbere mu buryo budasanzwe, zivuye mu bice by’uburasirazuba (East coast).
Hollywood kabaye agace keza cyane ko gukiniramo cinema kubera umwuka waho mwiza, ikirere cyaho gikeye ndetse n’ubutaka bwaho bugizwe n’udusozi tubereye ijisho ndetse n’ibibaya by'akataraboneka bibereye gukinirwamo sinema.
Ikirango cya Hollywood
Ikirango cya Hollywood kigizwe n’inyuguti nini cyane zikoze amagambo HOLLYWOOD kikaba kiri ahantu hitegeye ndetse gikurura ba mukerarugendo, nubwo atari cyo cyashyiriwe ho. Mu ntangiro cyari urukuta rugizwe n’amatara akoresha amashanyarazi rwifashishwaga mu kwamamaza ahitegeye ku misozi ya Hollywood.
Iki kirango cyashyizwe ho mu 1923 bikozwe n’umwanditsi w’ikinyamakuru Los Angeles Times akaba n’umushoramari Harry Chandler ku giciro cy’amadorari y’America $21,000.
Buri
nyuguti yanditseho yagombaga kugira metero imwe y’ubugari na metero imwe
n’igice by’uburebure noneho ikomekwa ku migozi inyuranyemo iba ifashe ku nkingi
ziteganye zishinze ku musozi. Amatara ibihumbi bine niyo amurikira icyi
kirango.
Ikirango
cy’amateka kigaragarira buri wese i Hollywood
Iki
kirango byari biteganyijwe ko cyagombaga kumara umwaka umwe n’igice kigakurwaho
ariko byarahindutse kirahaguma gihinduka ikirangamateka kugeza magingo aya. Mu
1970 iki kirango cyaje kuvugururwa ndetse kiza no kugaragazwa muri zimwe muri
filime zakunzwe cyane nka Superman,
Mighty Joe Young ndetse na The
Day After Tomorrow.
Ibice
by’ingenzi byaranze iterambere rihebuje rishingiye ku myidagaduro by’umwihariko
cinema i Hollywood
Igice cya
mbere
Iki gice cyafashe intera mu gihe cyo gukura mu buryo
buhambaye mu iterambere, ubushakashatsi ndetse no guhinduka mu buryo
bugaragarira buri wese mu ruganda rw’imyidagaduro byazaniye icyubahiro mpuzamahanga
aka gace ka Hollywood ndetse n’ibyamamare by’aha hantu.
Zimwe mu nzu zitunganya amashusho zamenyekanye zibarizwa i Hollywood twavuga nka Warner Brothers, RKO, Fox, MGM na Paramount zikaba zizwi ku kabyiniriro ka The Big five. Izindi nzu nto zikurikira izi ni nka Columbia, Universal na United Artists.
Warner Brothers nk'imwe mu nzu zitunganya cinema zamenyekanye cyane i Hollywood
Iki gihe cy’iterambere ry’agahebuzo ryatangijwe
n’ibihe bya sinema zidafite amajwi. Sinema zo mu buryo bw’amakinamico nka The Birth of a Nation (1915) ya
D.W Griffith ndetse na za byenda gusetsa za Charlie Chaplin harimo nka The
Kid mu 1921 zamenyekanye ku isi hose.
Nyuma abakinnyi b’ibyamamare nka Chaplin, Marx Brothers na Tallulah Bankhead barakunzwe hafi ku isi hose.
Charlie Chaplin umwe mu byamamare byabayeho i Hollywood muri byenda gusetsa ye The kid
Mu gihe filime z’amajwi n’amashusho zatangiranga
gutera imbere abatunganyaga amashusho i Hollywood bungutse abakiriya bashya
benshi baturukaga mu burengerazuba bw’isi nko mu burayi bazaga kuhakorera amashusho
y’indirimbo na filime.
Iki gihe buri muntu wahakandagije ibirenge bye
yaramamaye ndetse Hollywood ubwayo nayo yamamara ityo nk’ahantu havomwa
ubutunzi ndetse n’igikundiro muri rubanda.
Mu 1930 uruganda rw’imyidagaduro rwa
Hollywood rwari rumwe mu zibereye umushoramari wese uzi ibyo akora cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gihe cy’ihungabana ry’ubukungu ry’ibyo bihe (Great depression) abanyamerika
benshi bagannye umwuga wo gukina sinema kuko babonaga ariho hasigaye amaramuko
gusa, aho buri cyumweru abantu basaga miliyoni 80 buri cyumweru baganaga i Hollywood kujya kubaza niba nabo bakwemererwa kwinjira mu mwuga wa sinema.
Zimwe muri filime zitazibagirana mu mateka ya
Hollywood zakozwe cyane cyane mu myaka ya 1930 twavuga nka Snow White and the Seven Dwarves, Mr. Smith Goes to Washington,
Gone with the Wind n’izindi nyinshi zitandukanye.
Hollywood mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi
Mu ntambara ya kabiri y’isi mu
binyamakuru byinshi bitandukanye, ku mpapuro z’imbere mu makuru havugwaga gusa
amakuru y’intambara aho abantu bifuzaga ikintu cyabaruhura mu mutwe kikabahuza yewe
bakanaseka kubera kurambirwa amakuru y’intambara; bityo rero Hollywood
yagombaga kubibafashamo uko byagenda kose.
Muri iki gihe k’intambara abakinnyi
ba filime zisekeje barimo Bud Abbott,
Lou Costello, Bob hope na Jack Benny
baracuruje cyane. Ariko n’ubwo izi filime zabaga zisekeje ndetse abazireba
bakishima cyane, zifashishijwe cyane n’abanyapolitike mu kwinjiza ibitekerezo
by’impindura matwara mu mitwe ya rubanda mu buryo butari gukekwa na buri wese.
Ikindi kandi abari bafite amafaranga
menshi i Hollywood basabwe gufasha leta mu gucunga umutekano w’abaturage bari
batuye muri kariya gace batanga amafaranga yo kugura imbunda, amasasu, guhemba
abacunga umutekano ndetse no kugaburira abari bafite ibibazo by’ibiryo. Bityo
rero sinema i Hollywood yagize uruhare rukomeye ku buzima bw’abaturage mu gihe
cy’intambara ya kabiri y’isi.
Igice cya
kabiri
Abenshi mu bakunzi ba sinema
bafata imyaka ya 1960 na 1970 nk’igihe kirindi terambere ritandukanye ryo hambere
muri Hollywood. Iki gihe uburyo bwo mu 1930 bwafatwaga nk’ubushaje iki gihe
bwavuyeho haza iterambere rishya aho noneho filime zemerewe kwerekana ibijyanye
n’ihohotera cyangwa ubwicanyi hamwe n’ibindi byinshi byari bibujijwe mbere.
Igice cya
gatatu
Mu 1970 na 1980, ikorwa
ry’amashusho ry’ifashishijwe mudasobwa noneho ryatangiye gukoreshwa; ibi
byatumye hakorwa filime nyinshi njyarugamba (Action), kuko byashobokaga noneho
kongera ibikabyo mu byakinwe (Montage) ndetse n’ibindi byinshi bitabaye
bigatuma zigurwa amafaranga menshi cyane.
Zimwe muri filime zabiciye
bigacika muri ibyo bihe twavugamo nka Jaws n’iyitwa Star Wars
zikaba zaragize ba nyirazo
abaherwe.
Mu 1990 kurebera sinema mu nzu z’imyidagaduro
byaragabanutse cyane bituma I Hollywood bayoboka gushyira amashusho ku bizwi
nka VCR(video
cassette recorder) cyangwa se cassete hamwe na DVD(digital video disc)
kugirango babashe kugurisha ku isi hose.
Mu
2000 iterambere riruseho mu ikoranabuhanga rizwi nka digital ryaravumbuwe maze rituma
havumburwa ubundi buryo bwo kugurisha filime kuri murandasi nabyo byongerera
amafaranga abashoramari b’I Hollywood.
Nta
gushidikanya rero agace ka Hollywood kitezwe ko kazakomeza kuba ku ruhembe
rw’imbere mu ikoranabuhanga bitewe n'uko iterambere rihagaragara uyu munsi
ryerekana ko abashoramari baho badasinzira ku bwo gushaka gukomeza kwamamara mu ruhando
rw’isi.
Bimwe mu bikunze kugirwa ubwiru bibera i Hollywood
Muri rusange uru ruganda rwa sinema,
rwaramamaye kubera ibikorwa byiza byarwo byo gukurura abantu b’impande zose
z’isi. Ariko nyuma y’ibi hari ibikorwa bitari byiza bihakorerwa bikirengagizwa
cyangwa se ntibinamenyekane.
Buri
mwaka abantu bifuza kwamamara bashora amafaranga menshi i Hollywood ngo barebe
ko inzozi zabo zagerwaho. Iyo bamwe amafaranga amaze kubashirana batangira
kwiyahura abandi bakishora mu biyobyabwenge ndetse bamwe bakayoboka gukina
filime z’urukozasoni yewe ndetse abandi bakirirwa ku mihanda ku bwo kubura aho
baba.
Ikindi
kandi n’ubwo bitavugwa inzoga n’ibiyobyabwenge bya base cyane abantu
b’ibyamamare i Hollywood akenshi bigaterwa n’amarangamutima yo kwamamara
bikabije ndetse n’amafaranga menshi bamwe babonera aha hantu bakiri abana
bikabananira kuyacunga uko bikwiye.
Hari
bimwe mu byamamare byagiye bihitanwa n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge harimo
nka Marilyn Monroe,
Judy Garland,
William Holden
na Heath Ledger.
Hari n’andi mabanga y’i Hollywood
ajyanye no gufata ku ngufu abagore. Nko mu mwaka wa 2017 ikinyamakuru The New York Times cyavuze inkuru y’umugabo witwa Harvey
Weinstein
wamamaye mu gutunganya amafilime akaba
yarakekwagaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato bamwe mu bakozi be
ndetse na bamwe mu bakinnyi ba filime i Hollywood mu gihe cy’ibinyacumi
by’imyaka.
Iki gihe benshi baramureze atabwa muri yombi yirukanwa mu nzu zitunganya amashusho we ubwe yishingiye. Weinstein yashinjwe na benshi abagabo ndetse n’abagore kubahohotera yitwaje ububasha yari afite. Nubwo hari bimwe bimenyekana, ariko i Hollywood habera byinshi ariko bimwe bigapfukiranwa kubera abudahangarwa bwa ba nyiri kubikora.
Harvey Weinstein ubwo yajyanwaga mu rukiko
Src: History.com, britannica.com, amazon.com ...
Umwanditsi: Dusabimana Soter-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO