RFL
Kigali

Ikipe yo muri Afrika ku isonga ku rutonde rw'amakipe 10 y’umupira w’amaguru afite ibikombe byinshi ku Isi

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:7/05/2020 8:08
0


Umupira w’amaguru uri mu bintu bihuriza hamwe abantu benshi bakishima kandi bagasabana. Kuva umukino w’umupira wa maguru wabaho habayeho amakipe menshi atandukanye. Bitewe n’amahitamo ya muntu buri wese yagiye afana ikipe akunze. Akenshi abantu bahuriza mu gufana amakipe y’ubukombe muri icyo gihe cyangwa se mu gihe cyashize.



Hakunze kugaragara impaka z'abakunzi ba ruhago bibaza ikipe ifite ibikombe byinshi kurusha iyindi aho usanga umwe avuga ngo ni iyi, undi ati ni iyi, akenshi bigendanye n'uko buri umwe ayifana cyangwa se wenda ari uko bose badafite amakuru.

Kuri ubu INYARWANDA tugiye kubagezaho amakipe icumi afite ibikombe byinshi ku isi, guturuka mu Misiri kwa Farawo kugera Buenos Aires muri Argentines, ukava Scotland ukagera muri Uruguay ukikoza Athene mu Bugiriki ukambuka za Esipagne utibagiwe muri Portugal ndetse n’ahandi hose ku isi.

10. FC Porto yo mu gihugu cya Portugal ifite ibikombe 74

Iyi kipe yatwaye ibikombe 28 bya The Primeira Liga, Champions League 2 ndetse na Taco de Portugal 16 hamwe n’ibindi bitandukanye byose hamwe bikaba bigera ku bikombe 74.

9. Olympiacos yo mu gihugu cy’u Bugereki ifite ibikombe 75

Ikipe ya Olympiacos ni yo ifite ibikombe byinshi mu gihugu cy’u Bugereki ikaba iya cyenda ku isi yose. Muri ibyo bikombe harimo 44 bya Greek Super League, 27 bya Greek Cup titles hamwe n’ibindi bitandukanye byose hamwe bikaba ari 75.

Iyi kipe ahantu kure yageze mu mikino mpuzamahanga y’I Burayi ni muri ¼ cya Champions League mu 1998-1999. Mu bakinnyi bazwi cyane bayikiniye harimo umunya Brazil Rivaldo ndetse na Yaya Toure wakiniye ikipe ya Manchester City hamwe n’ikipe y’igihugu ya Cote d’ivoire.

8. Benefica yo mu gihugu cya Portugal ifite ibikombe 82

Ikipe ya Benefica ni yo ifite ibikombe byinshi mu gihugu cya Portugal ndetse ikaba n'iya munani ku isi hose. Ikaba yaratwaye ibikombe 38 bya Primeira Liga ndetse na 26 bya Aco de Portugal titles. Yabashije no gutwara ibikombe bibiri bya European Cup byikurikiranya mu 1960/61 na 1961/62 hamwe n’ibindi bitandukanye byose bikaba bigera kuri 82. Abakinnyi bakomeye bazwi cyane baciye muri iyi kipe harimo Jan Oblak, David Luiz,  Bernardo Silva na Angel Di Maria.

7. Real de Madrid yo mu gihugu cya Espagne ifite ibikombe 90

Ikipe ya Real Madrid ni imwe mu zakoze amateka yo guca uduhigo twinshi tutarigera dukorwa n'ayandi makipe. Agahigo yakoze katazibagirana ni ugutwara Champions Leagues zikurikiranya kuva mu mwaka wa 2016 kugeza 2018. Ikaba ifite ibikombe 13 bya Champions League hamwe n’ibindi byinshi bitandukanye byose hamwe bikaba bigera kuri 90.

Abakinnyi bazwi cyane baciye muri iyi kipe harimo Zinedine Zidane, David Beckham, Iker Casillas n’abandi benshi ariko uwaciyemo agahigo ni Cristiano Ronaldo ufatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose dore ko yayitsindiye ibitego 450 hagati y’umwaka wa 2009/10  kugeza 2017/18.

6.FC Barcelona yo mu gihugu cya Espagne ifite ibikombe 91

Mu mateka y’ikipe ya FC Barcelona ihora ihanganye n’ikipe ya Real de Madrid ahanini usanga ari nayo mpamvu mu bintu byose baba baryana isataburenge. Iyi kipe iherereye mu ntara ya Catalan yatwaye ibikombe bitandukanye birimo ibikombe 20 bya La liga, 30 bya Cop del Rey ndetse na Champions League 5 hamwe n’ibindi byinshi byose hamwe bikaba ari 91.

Kimwe na Real de Madrid iyi kipe ya FC Barcelona yagiye icamo abakinnyi bakomeye benshi, gusa ariko usanga Barcelona yibanda cyane ku mpano y’umuntu kuruta uko yagura abakinnyi bahenze cyane. Kuri ubu umukinnyi ufatwa nk'uw'ibihe byose muri iyi kipe ni Lionel Messi.

5. Celtic yo mu gihugu cya Scotland ifite ibikombe 105

Ikipe ya Celtic ifatwa nk’ikipe ya gatanu mu kugira ibikombe byinshi ndetse n’iya kabiri mu gihugu cya Scotland. Iyi kipe yagiye itwara ibikombe bitandukanye harimo ibikombe 50 bya Scottish League championships ndetse yatwaye na European Cup mu 1966/67 ndetse n’ibindi byinshi byose hamwe bikaba bigera kuri 105.

4. Atletico Penarol yo mu gihugu cya Uruguay ifite ibikombe 108

Ikipe ya Atletico Penalol ni yo iza ku mwanya wa kane mu zimaze gutwara ibikombe byinshi ku isi, mu bikombe iyi kipe imaze gutwara harimo 50 bya Primera Division titles, 5 bya Copa Libertadores ndetse n’ibindi bitandukanye byose hamwe bikaba bigera kuri 108.

3. Club Nacional de Football yo mu gihugu cya Uruguay imaze gutwara ibikombe 113

Ikipe ya Club Nacional de Football ifatwa nk’ikipe y’ubukombe mu gihugu cya Uruguay dore ko n’ibikorwa byivugira. Mu bikombe iyi kipe imaze gutwara harimo 46 bya Primera Division, 3 bya Copa Libertadores titles hamwe n’ibindi byinshi bitandukanye byose hamwe bikaba bigera kuri 113.

2. Rangers yo mu gihugu cya Scotland ifite ibikombe 115

Rangers ifatwa nk’ikipe y’ubukombe mu gihugu cya Scotland. Iyi kipe ikaba imaze gutwara ibikombe 54 bya Scottish League titles, European Cup Cup 1 mu 1971/72. Nubwo iyi kipe iheruka Scottish League muri 2010/11 ntibyayibujije gukomeza kuba ikipe y’ubukombe.

1. Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri ifite ibikombe 118

Ikipe iza ku mwanya wa mbere mu makipe amaze gutwara ibikombe byinshi turahasanga ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri, ifatwa nk’ikipe y’ikinyejana ku mugabane wa Afurika muri rusange. Iyi kipe yashinzwe mu 1907. Kuva yashingwa yatangiye gutwara ibikombe byinshi karahava. Mu bikombe iyi kipe yatwaye harimo 41 bya Egyptian Premier League titles, 36 Egyptian Cups, 10 Egyptian Super Cups, 8 bya CAF Champions Leagues, 6 bya CAF Super Cups, 4 bya CAF Cup Winners’ Cups n’igikombe kimwe (1) cya CAF Confederations Cup n’ibindi bitandukanye.

Src: www.mirror.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND