Abashinzwe gutegura Shampiyona y’icyiciro cya Mbere muri Espagne, La Liga, barateganya gusubukura ibikorwa by’imikino birimo n’iyi shampiyona ikunzwe n’abatari bacye ku Isi, mu kwezi gutaha kwa Kamena nyuma y’uko isubitswe muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus.
Biteganyijwe
ko amakipe yose akina icyiciro cya mbere muri Espagne asubukura imyitozo muri
iki cyumweru hagati nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na La Liga.
Mbere yo gusubukura imikino, hazabanza kubaho imyitozo y’abakinnyi ku giti cyabo, nyuma batangire gukorera mu matsinda mbere yo gukorera hamwe nk’ikipe. Abakinnyi bazajya babanza gupimwa mbere yo kujya mu bibuga by’imyitozo.
La
Liga yagize iti "Izi ngamba zikubiyemo igihe cy’ibyumweru bine hamwe
n’ibyiciro bitandukanye, uko byagenda kose bizagerwaho hakurikijwe gahunda yo
kwirinda yashyizweho na guverinoma".
"Hamwe
n’ibizamini by’ubuvuzi byakozwe n’amakipe, uburyo bwo gusubira mu myitozo
bwashyizweho, buzatangirana n’imyitozo y’abakinnyi ku giti cyabo ndetse no mu
matsinda mbere yo gusubukura amarushanwa, biteganyijwe muri Kamena".
La
Liga ishobora kuba imwe muri shampiyona zo ku mugabane w’iburayi zitazagirwa impfabusa
nk’uko mu bindi bihugu bitandukanye byagenze, kubera ko icyo gitekerezo ntacyo
bafite.
La Liga yasubitswe muri Werurwe uyu mwaka bitewe n’uko icyorezo
cya Coronavirus cyari gikomeje kwiyongera ku rwego rwo hejuru muri iki gihugu,
FC Barcelona niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona aho irusha Real Madrid ya
kabiri amanota abiri.
TANGA IGITECYEREZO