RFL
Kigali

Ibintu 5 ukwiriye kwitwararika gukora kuri WhatsApp

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:5/05/2020 12:25
1


WhatsApp imaze imyaka myinshi ikoreshwa ndetse ubu iri mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane ku Isi. Kugeza ubu abarenga Miliyari 2 babarurwa ko bayikoresha ku Isi yose.



WhatsAPP rero ikoreshwa byinshi birimo ubutumwa bw’uko umuntu amerewe, guhamagara ndetse ikora byinshi bifite aho bihuriye n’ubuzima bwite bw’umuntu.

Ibi rero bituma hari ibyo umuntu agomba kwitwararika kugira ngo adasangiza ubutumwa bwe bw’ibanga abantu atazi kuko bigira ingaruka. Dore ibyo ugomba kwitaho

1.Gukora isuku mu bantu ufite kuri telephone yawe

Ibi bivuze ko ugomba gusiba nimero zose udakoresha cyangwa mutavugana ziba kuri telefone yawe. Niba kuzisiba bikugoye waziboroka (block).

Ibuka ko abantu hafi ya bose basigaye bakoresha WhatsApp, niba rero nimero yawe ibitse kuri fone zabo n’izabo zikaba kuyawe, bashobora kubona byinshi mu bikuranga igihe utitwararitse.

Ntibikwiye ko umuntu umaze imyaka nka 15 ukodesheje inzu ye aguma muri fone yawe igihe nta bindi biganiro mwakomeje kugirana, cyangwa ngo umuntu mwigeze gukundana ukiga mu mashuri abanza mukaba muherukana icyo gihe, ngo abe ari muri fone yawe magingo aya kandi mutakivugana. Ibi byaha urwaho umwanzi wese washaka kukugeraho.

2. Suzuma ifoto ikuranga

Gerageza gukoresha ifoto ikuranga (profile photo) yoroheje idashyira ahagaragara amakuru yose yerekeye umuryango wawe, by'umwihariko abana bawe cyangwa abuzukuru bawe.

Iyi foto ishobora kubonwa na buri wese keretse iyo wahisemo ko atariko bigenda. Niba ushaka guhindura ugahitamo abayibona, jya ahanditse ijambo setting, privacy settings urahasanga uburyo butatu:

  • Everyone (All WhatsApp users): Ibi bivuze ko buri wese ukoresha WhatsApp abona iyo foto.
  • My Contacts (People on your contact list): Bivuze ko abantu ufitiye nimero muri telephone yawe ari bo babona iyo foto.
  • Nobody (Not even your contacts will see it): Bivuze ko baba abo ufite muri fone n’abandi bose ntawe ubona iyo foto.

Gusa kuri uru ruhande biragoye ko uhitamo abantu bake babona iyi foto, kandi hari abatakwihanganira ko nta n'umwe uyibona.

3. Emerera uburyo bwo gusuzuma kabiri (Two-step verification)

Ibi bituma nta muntu ushobora gukoresha WhatsApp yawe mu yindi telefone utabizi kuko hari ubwo umuntu ayiba akajya ayikoresha ahandi ntubimenye.

4. Gena abantu bareba status yawe

Ubutumwa cyangwa amafoto ushyira kuri status bukwiye kuba ibanga ryawe usangiye n’inshuti zawe n’umuryango wawe, si ubwo kubonwa na wa nyirinzu wabayemo imyaka 15 ishize nk’uko twabigarutseho haruguru.

Uburyo ushobora guhitamo abareba status yawe: Ujya ahanditse Status page, Status Privacy maze ugahitamo ibi bikurikira:

  • Who can see my status updates:
    • My Contacts : Ushobora kwemeza hano igihe ushaka ko ari abantu bawe gusa babibona.
    • My Contacts Except: Ushobora kwemeza hano abantu bawe ariko ugakuramo abo udashaka ko bayibona.
    • Only Share With: Ushobora kwemeza hano ugahitamo abo uyemerera gusa. Icyo gihe abandi bose ntibayibona.

5. Reba abemerewe kugushyira mu itsinda

Hari ubwo umuntu abyuka akisanga kuri gurupe ya WhatsApp atazi uwamushyizemo. Ni byiza ko utemerera buri wese kugushyira mu matsinda runaka mutabyemeranijweho.

Abemerewe kugushyira mu itsinda ushobora kubahitamo. Ukemeza niba umuntu wese ashobora kugushyiramo, nimero ufite muri telefone yawe cyangwa ugahitamo bake gusa babyemerewe.

Imbuga nk’izi zihurirwaho n’abantu benshi ziba zinafite ibyago byo kwinjirirwa n’ibisambo by’ikoranabuhanga. Ni yo mpamvu uba ugomba kwitwararika igihe uzikoresha.

Src: thesouthafrican






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alice akiduhaye 2 weeks ago
    Nigute namenya abantu bandebera stutas kuri Whatsapp kandinjye nkabanabona ibyo bashyizeho





Inyarwanda BACKGROUND