RFL
Kigali

Cristiano yahaye nyina impano y’akataraboneka ku munsi wahariwe ababyeyi - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/05/2020 20:46
0


Umunyabigwi ukomoka muri Portugal ukinira ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo yatunguye nyina, Maria Dolores Aveiro, ku munsi wahariwe ababyeyi b’abagore muri iki gihugu, amugurira imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Mercedes.



Ku cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2020, muri Portugal hizihijwe umunsi wahariwe kuzirikana ababyeyi b’abagore (Mother’s Day ). Kuri uyu munsi mukuru rutahizamu Cristiano Ronaldo yatunguye umubyeyi we amugurira imodoka y’akataraboneka iri mu bwoko bwa Mercedes.

Maria Dolores Aveiro, yitaye cyane kuri Cristiano nyuma y’urupfu rwa se, akamugira inama ya kibyeyi bimufasha gutera imbere mu mupira w’amaguru, aba icyamamare ndetse anatwara ibikombe bitandukanye birimo n’ibihembo 5 bya Ballon d’Or.

Maria Dolores w’imyaka 65 y’amavuko, yashyize hanze ifoto ahagaze iruhande rw’iyi Mercedes yaguriwe n’umuhungu we ufatwa nka nimero ya mbere  mu mupira w’amaguru ku Isi.

Uyu mubyeyi wibarutse abana bane, nyuma yo kwakira iyi mpano yagize ati “Mwakoze bana banjye ku bw’impano nakiriye uyu munsi. Umunsi mwiza ku babyeyi b’abagore”.

Dolores Aveiro yakunze kugaragara ku mikino itandukanye ya ruhago ari kumwe n’umuhungu we Cristiano ndetse anakunda kugaragara ashimagiza umuhungu we, yemeza ko ari nimero ya mbere ku Isi muri ruhago.

Cristiano abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yifurije umunsi mwiza w’abagore, nyina umubyara anawifuriza umukunzi we Georgina Rodriguez babyaranye.


Impano y'imodoka Cristiano yageneye nyina



Cristiano Ronaldo hamwe n'umubyeyi we



Uyu mubyeyi akunda gushyigikira cyane umuhungu we 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND