RFL
Kigali

Jean Luc yasohoye indirimbo ‘Ijoro ryiza’ yakomoye ku mugoroba w'abakundana-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/05/2020 15:29
0


Umuhanzi Jean Luc yasohoye indirimbo nshya yise ‘Ijoro ryiza’, avuga ko yayanditse agendeye ku mugoroba w’abantu bakundana yagiyemo.



Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 04 Gicurasi 2020, ifite iminota 3 n’amasegonda 08’.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Flyest Music naho ‘Video Lyrics’ yakozwe na A Diva Hoechlin Graphix. 

Uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA, ko yagize igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo nyuma y’uko asohokeye ahantu hari abantu bakuru bakundana

Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo agira ngo ashime abakundana bakuze anabibutsa ku byaza umusaruro umwanya baba babonye wo gusohokana, babwirane amagambo meza akomeza urukundo rwabo.

Jean Luc azwi mu ndirimbo nka ‘Narahindutse’, ‘True Love’, ‘Sun shine’, ‘Ndihannye’ n’izindi.

Uyu muhanzi yinjiye mu muziki abifashijwemo na King James binyuze mu mushinga "ID", ubu amaze imyaka ine akora nk'umuhanzi wigenga.

Yigaragaje nk'umunyempano mushya mu muziki w'u Rwanda guhera mu 2016.

Uyu musore w'imyaka 24 aherutse gusoza amasomo ye muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya CBE [Yahoze yitwa SFB].

Umuhanzi Jean Luc yasohoye indirimbo nshya yise 'Ijoro ryiza'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YITWA 'IJORO RYIZA' YA JEAN LUC

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND