RFL
Kigali

Karekezi Olivier ku muryango winjira muri Kiyovu Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/05/2020 13:59
0


Umunyabigwi mu mupira w'amaguru mu Rwanda, Olivier Karekezi, aravugwa mu makipe atatu akomeye mu Rwanda ariko by'umwihariko akaba yaraganiriye n'ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kandi ibiganiro byagenze neza, ku kigero cya 90% mu mwaka utaha w'imikino azaba atoza iyi kipe y'Urucaca.



Kuri ubu Karekezi Olivier aherereye mu gihugu cya Sweden, ahabarizwa umuryango we ndetse akaba ari naho akorera akazi ke kajyanye n'ibyo gutoza.

Mu kiganiro Karekezi yagiranye na Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 04 gicurasi 2020, yemeye ko hari amakipe atatu yo mu Rwanda yamugejejeho icyifuzo cyuko yayabera umutoza mukuru, ariko avuga ko yamaze kuganira n'ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ariko ibiganiro bitararangira, ariko bishoboka ko bumvikanye yayitoza.

Yagize ati"Hari amakipe atatu yo mu Rwanda yangejejeho icyifuzo cyuko nayatoza gusa nta cyemezo ndafata".

"Kiyovu Sports ni ikipe nziza buri wese yakwifuza gutoza, naganiriye n'ubuyobozi bw'iyi kipe gusa nta gifatika turageraho buriya iki cyorezo nikivamo tuzongera dusubukure ibiganiro turebe icyo twageraho".

Amakuru agera ku Inyarwanda yemeza ko ibiganiro hagati ya Olivier Karekezi na Kiyovu Sports bisa nk'ibyamaze kurangira, igisigaye ari ukumvikana ku gihe agomba gutoza iyi kipe ndetse agahita ashyira umukono ku masezerano.

Biteganyijwe ko Olivier Karekezi, azatangira gutoza Kiyovu sports mu mwaka w'imikino wa 2020-2021.

Nubwo amakipe yifuje Karekezi atigezwe atangazwa amazina, biravugwa ko AS Kigali na Police FC yari mu makipe yagejeje icyifuzo kuri uyu mutoza wabaye umukinnyi ukomeye.

Olivier karekezi aheruka mu Rwanda ubwo yatoza ikipe ya Rayon sports akayihesha ibikombe byose yakiniye akariko akayisohokamo amasezerano ye atarangiye nyuma y'ubwumvikane buke bwabayeho hagati ye n'ubuyobozi bwayoboraga iyi kipe.

Karekezi yakinnye mu bihugu bitandukanye harimo u Rwanda, Norvege, Sweden, tunisia n'ahandi.

Karekezi wabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi igihe kirekire, yari mu ikipe yanditse amateka atazibagirana mu mitwe y'abanyarwanda, yo kujya mu gikombe cya Afurika CAN 2004, ari nayo nshuro rukumbi u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa rihatse ayandi kuri uyu mugabane.


Karekezi yatoje Rayon Sports igihe gito


Karekezi yabaye kapiteni w'Amavubi igihe kirekire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND