RFL
Kigali

Ngarambe Rita, umunyarwandakazi uri mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Face of Humanity ku rwego rw’Isi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/05/2020 12:14
0


Umunyarwandakazi Ngarambe Rita Laurence ari mu bakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bigera kuri 40 bahagarariye ibihugu byabo mu irushanwa rya Miss Face of Humanity Global ku rwego rw’Isi rizasozwa mu Ukwakira 2020.



Amajonjora y’ibanze y’iri rushanwa rya Miss Face of Humanity yabaye muri Gashyantare 2020, byemezwa ko Ngarambe Rita Laurence ari we mukobwa watsindiye guhagararira u Rwanda. 

Ahatanye na Shubei Zheng wo mu Bushinwa, Presti Gexix wo muri Mauritius, Magdalena Wypior wo muri Poland, Diana Kei Gonzalez wo muri Switzerland n’abandi.

Irushanwa rya Miss Face of Humanity rigamije gukangurira abatuye Isi guharanira amahoro, umutekano, kugira ubumuntu n’ibindi. 

Umukobwa wambitswe ikamba n’abandi begukanye amakamba baba bafite inshingano yo kujya mu bihugu bitandukanye batanga ubu butumwa mu bihe bitandukanye.

Ni irushanwa ridashyize imbere ubwiza bw’umukobwa ahubwo umushinga afite ubyara inyungu ku mubare munini ukwiye gushyigikirwa. 

Uhatanye atanga umushinga we ugasuzumwa ndetse akavuga n’uburyo azakoresha amadorali azahembwa.

Ngarambe Rita yabwiye INYARWANDA, ko atewe ishema no kuba ahagarariye u Rwanda kandi ko afite icyizere cyo kwegukana ikamba, kuko ashyigikiwe. 

Ati “Ni ishema ndetse n’ibyishimo byo kuba naragiriwe icyizere cyo guhagararira Igihugu cyane. Mfite icyizere cyinshi kuko mfite inshuti n’umuryango banshyigikiye hamwe n’Abanyarwanda muri rusange. Kuba banshyigikiye, biranyubatse cyane.” 

Ibirori byo guhitamo Miss Face of Humanity bizahuriza hamwe abakobwa 40 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi mu Mujyi wa Toronto, kuva kuwa 25 Nzeri 2020 kugeza kuwa 12 Ukwakira 2020 ari nabwo hazamenyekana abegukanye amakamba.

Ibirori bizabera mu nyubako ya John Bassett Theatre iherereye mu Mujyi wa Toronto muri Ontario. Iyi nyubako yakira ibirori byo ku rwego mpuzamahanga bikomeye, iberamo amarushanwa ya Canada’s Got Talent n’ibindi.  

Hazatangwa ikamba umunani arimo Miss Face of Hamanity 2020, hatorwe ibisonga bye; hatangwe ikamba rya Miss Face of Humanity Africa 2020, Miss Face of Humanity Oceania 2020, Miss Face of Humanity Asia-Pacific 2020, Miss Face of Humanity Europe 2020, Miss Face of Humanity Africa 2020 n’andi. 

Abazegukana amakamba muri iri rushanwa bazahabwa ibihembo by’amafaranga by’arenga amadorali ibihumbi 10, amatike y’indege yo kujya mu bihugu bitandukanye bakangurira kurwanira amahoro n’imibereho myiza y’ikiremwamuntu n’ibindi.

Ikiganiro n’itangazamakuru cyari kuba kuwa 02 Gicurasi 2020, kivuga birambuye kuri iri rushanwa cyarasubitswe kubera Covid-19. Ni ikiganiro cyagombaga kubera mu nyubako ya Toronto City Hall. 

Ngarambe Rita Laurence akora ibikorwa byo gufasha ndetse yashinze umuryango ‘United for Humanity Organization’. 

Uyu mukobwa wavutse kuwa 29 Nzeri 1997 yatangiye ibikorwa byo guharanira uburenganzira bw’umugore afite imyaka 16. 

Akora ibikorwa byo gufasha abana b’impfubyi n’abacitse ku icumi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Ni we uhagarariye igikorwa cyo Kwibuka cyizwi nka ‘Our Past’ ishami rya Canada. Akorana bya hafi n’imiryango itandukanye yo mu Mujyi wa Toronto ifasha abatishoboye n’abadafite aho kuba. 

Uyu mukobwa kandi yagiye ategura ibikorwa bitandukanye bigamije gushakisha ubufasha abagizweho ingaruka n’ibiza n’ibindi.

Ngarambe Rita ari mu bakobwa bo mu bihugu 40 bahataniye ikamba rya Miss Face Humanity 2020


Uyu mukobwa yavuze ko afite icyizere cy'uko azegukana ikamba kuko ashyigikiwe

Bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Face of Humanity rizasozwa mu Ukwakira 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND