RFL
Kigali

Imbwa zishobora kuzifashishwa mu kuvumbura ahari umurwayi wa Coronavirus

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:4/05/2020 12:32
0


Mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus kiri guhitana ubuzima bwa benshi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera gutinda kuvumbura ucyekwaho ubwandu bwa Coronavirus, ubu abahanga batangiye gutekereza ku mbwa mu kubafasha gutahura umurwayi wa Covid-19.



Amakuru y’ibinyamakuru nka Wasoctv na ABCNEWS, avuga ko imbwa zatojwe kwinukiriza zikaba zamenya umurwayi wa kanseri, urwego rw’isukari iri mu maraso ku barwayi ba diyabete, ubu hari gahunda yizewe ko imbwa mu minsi iri imbere bazazifashisha mu kuvumbura vuba umuntu wese waba ufite ubwandu bushya bwa Covid-19 aho zizajya zinukiriza ku kuma bakojeje ku muntu cyangwa se bashyizemo amaraso ihite itanga ibimenyetso.

View image on Twitter

Amakuru kandi ava muri Kaminuza ya Pennsylvania, Ishuri ry’ubuvuzi bw’amatungo, yamaze kugira gahunda nshya igamije kureba niba koko imbwa zashobora gutahura uwanduye indwara ya coronavirus. Inzobere Dr. Cynthia Otto, aganira na ABC News, yagize ati “Twatangiye kureba niba imbwa zakifashishwa mu kumva impumuro ifite aho ihuriye na COVID-19. Nkunda gutekereza ku mbwa nk’izibona isi binyuze mu mazuru yazo”.

Dr. Cynthia ukorera iki kigo azayobora ubushakashatsi harebwa niba imbwa zishobora kumenya itandukaniro ry’umurwayi wa COVID-19 n’utayirwaye.Iri shuri kandi ritangaza ko kuri ubu imbwa ziri kwiga uburyo bwo kumenya impumuro zitandukanye zikaba zatangiye kwinukiriza zumva impumuro kugira ngo zibashe kumenya urwaye n’utarwaye coronavirus.

Nyuma y’icyiciro cya mbere cy’imyitozo, imbwa zizatangira gukoresha ingero z’ibipimo by’abarwayi yaba ari abasanganywe COVID-19 n’abatayifite.Icyizere gihari ngo ni uko abadogiteri b’ikigo cya Penn bashobora gutoza imbwa gutahura indwara mu bantu zikoresheje amazuru yazo.

Ubu buryo bushya buri kugeragezwa ku mbwa ntibuzasimbura ubusanzweho bwo gupima COVID-19 ahubwo buzuzuzanya nk’uko Dr. Dr. Cynthia Otto abivuga. Ni mu gihe Inzobere mu by’ubuvuzi hirya no hino ku Isi zikomeje kureba ko haboneka umuti uvura iyi ndwara ya Coronavirus. Magingo aya urukingo rugenda rugaragara usanga ruba rutavugwaho rumwe n’amahanga yose, bityo imihigo yo kureba no kurema urukingo rwa Covid-19 irakomeje.


Imbwa zizajya zinukiriza ku kuma bakojeje ku muntu cyangwa se bashyizemo amaraso ihite itanga ibimenyetso

SRC:ABCNEWS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND